AmakuruInkuru z'amahanga

Minisitiri w’ubuzima muri Congo yeguye nyuma yo kunanirwa guhangana na Ebola

Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yegujwe ku mirimo ye nyuma yo kunanirwa gufata ingamba zihamye zo kurandura Ebola ikomeje gutwara ubuzima bw’abanyekongo batari bake.

Mu ibaruwa ndende Olly Ilunga yanditse atangaza ubwegure bwe , yavuze ko muri Congo hari ikibazo gikomeye aho abayobozi bamwe bivanga mu nshingano cyane cyane mu kurwanya burundu icyorezo cya Ebola.

Ibi bibaye  nyuma yaho perezida wa Congo Kinshasa Antoine Felix Tshisekedi amukuriye ku mirimo yo kuba umuhagarariye mu ikipe yo kurwanya Ebola ikomeje kuyogoza iki gihugu.

Olly Ilunga yatangaje ko we n’ikipe ye yo guhangana na Ebola bakoze uko bashoboye bahangana na Ebola, gusa bakaza kuvangirwa n’abandi  bayobozi bakuru babategekaga gukoresha urukingo rwa Ebola rwa kabiri we yivugirako rwari rukiri mwigeragezwa.

Imibare y’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS igaragaza ko kuva Ebola yagaragara muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo imaze guhitana abasaga 1,643. Mu gihe abamaze kuyandura muri rusange bagera ku 2,484.

Dr Olly Ilunga yari amaze amezi atutu ariwe uhagarariye ibikorwa byo guhangana na Ebola, umwanya yahawe muri mata 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger