AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’ubutabera hari icyo asaba abagenzacyaha bashya

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yarangizaga amahugurwa y’abagenzacyaha yari amaze iminsi abera mu Ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, yasabye abagenzacyaha bose gukoresha neza amasomo bize mukunoza akazi kabo kaburi munsi.

Abanyeshuri 133 nibo basoje amahugurwa y’ibanze mu birebana n’Ubugenzacyaha bakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC).

Abakurikiranye ayo masomo, barimo abapolisi, abasirikare, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yasobanuye ko abayakurikiranye, bahawe amasomo y’ibanze atandukanye, harimo kwigishwa amategeko, kugenza ibyaha no gutunganya amadosiye y’ubugenzacyaha, ikoreshwa ry’ibimenyetso bifitanye isano n’ibyaha n’amahame ajyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Bigishijwe kandi uburyo bwo kwirwanaho badakoresheje intwaro, no kwirwanaho mu gihe bazifite n’ibindi.

Mu bize ayo masomo barimo ab’igitsinagore 36 mu gihe abandi 97 ari abagabo, bayatangiye tariki 10 Gicurasi 2021.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, akaba ari na we mushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abasoje ayo mahugurwa kubakira ku bumenyi bahakuye, bakarushaho guhangana n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, bikomeje kugaragara muri iki gihe.

Yagize ati “Uyu munsi umuntu arafata mudasobwa yibereye iwe mu rugo cyangwa ahandi hantu, akiba amafaranga muri banki yo ku wundi mugabane, akayimurira ahandi. Muri iki gihe abantu benshi bayobotse ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bakoresheje internet. Uretse ibi, hari n’ibindi byaha bihangayikishije igihugu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, kunyereza umutungo wa Leta, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ndetse no gusambanya abana”.

Yakomeje agira ati “Zimwe mu nzira zo guhangana n’ibi byaha harimo no kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego zishinzwe ubutabera, cyane cyane abagenzacyaha, kugira ngo mugire ubunyamwuga buhagije mu kubikumira”.

Minisitiri Ugirashebuja yakomeje abwira abarangije aya mahugurwa ko gukora akazi k’Ubugenzacyaha mu buryo bunoze, ari ishingiro ry’ubutabera bunoze kandi butanzwe ku gihe.

Yabasabye kurangwa n’imikorere inoze, ubwitange n’ubushishozi mu kazi bagiye kukomereza mu nzego bakorera, ibyo bigishijwe bakabigira intwaro yambere bashingiraho bubahiriza amahame agenga umwuga wabo, kugira ngo ubutabera batanga kimwe n’izindi nzego zirimo n’ubushinjacyaha bube ubunogeye abaturage.

Yabasabye kuyoboka ikoranabuhanga, kuko riri mu bizabafasha kwihutisha akazi ko gutahura abakora ibyaha, kubakumira no kubigenza; mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze.

Abitabiriye aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse na RIB, bazarushaho gushimangira imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego zayitabiriye mu gushyigikira ubutabera bw’u Rwanda nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Ruhunga K. Jeannot.

Mu barangije ayo masomo, barimo abakozi 99 ba RIB, abakozi 5 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS) ,abasirikari 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na 24 baturutse muri Polisi y’Igihugu (RNP), banarahiriye imbere ya Minisitiri w’Ubutabera, kubahiriza inshingano zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger