AmakuruPolitiki

Minisitiri w’Uburezi yihanganishije ababyeyi b’umwana waguye mu mpanuka ya bisi

Umwe mu bana 15 bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali,yitabye Imana aguye mu bitaro kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.

Uyu mwana witwa Kenny Mugabo yari afite inyaka 12, akaba yabanje kongererwa amaraso akigera ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK gusa ntiyaje kurokoka.

Inkuru y’urupfu rwa Mugabo yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Mbere nyuma y’uko iyi mpanuka yari yabaye mu gitondo.

Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya Valentine,yihanganishije umuryango w’uyu mwana muto n’abanyeshuir bigana.

Ati “Tubabajwe bikomeye no kubura umwe mu bana bakoze impanuka ejo mu gitondo y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, Kenny Irakoze Mugabo. Twifurije umuryango we, inshuti n’abanyeshuri bagenzi be biganaga kwihangana no gukomera. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro”

Ishuri rya Path to Success ryatanze ikiruhuko uyu munsi mu rwego rwo kunamira uyu mwana muto waguye muri iyi mpanuka.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yamenye iby’iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango y’aba bana ndetse nabo abifuriza gukira vuba.

Ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije abana bose gukira vuba kandi turahumuriza imiryango yabo.Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yavuze ko abana bagize ikibazo bari kwitabwaho.

Ntabwo kugeza ubu umubare w’abana bose bari mu modoka urameyekana,gusa abari ahabereye impanuka bavuga ko ari 40 ndetse 25 muri bo barakomeretse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger