AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Minisitiri Gatabazi JMV yavuze icyagendeweho ngo utubare twemererwe gufungurwa nyuma y’umwaka wose

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney , yagiranye ikiganiro na RBA ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya ya 22 Nzeri 2021, aho yatangaje ko hizwe uburyo bwinshi buzatuma abagiye mu tubari birinda icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi ku Isi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugira ngo utubari dufungurwe, byatewe n’intambwe imaze guterwa mu kwirinda ndetse no kuzirikana ba nyiratwo ndetse n’ubuzima bw’abo twahaga akazi.

Ati: “Mu byo twasuzumye mu nama y’Abaminisitiri byagaragaraga ko hari intambwe imaze guterwa mu bwirinzi ndetse no mu kubona inkingo ku banyarwanda ndetse noneho tunasuzuma igihe utubari tumaze tudakora n’ibibazo dutekereza kuri ba nyiratwo, inzu zakodeshwaga, abakoragamo cyane cyane urubyiruko ndetse n’uruhererekane rw’ibicuruzwa biva mu nganda ari izikomeye n’iziciriritse z’Abanyarwanda, byose bimaze igihe kirenga umwaka bihagaze.”

Yongeyeho ati: “Dutekereza kuri ubwo buzima bw’abo bantu twumva ko hakwiye kugira igikorwa, ariko bikanajyana n’intambwe imaze guterwa yuko tumaze kumenya uburyo bwo kwirinda.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko utubari tutazwi umubare twose, ahubwo hari inzego zifite inshingano yo kwicara zigatekereza ibikwiye kuba byakubahirizwa.

Yagize ati: “Hari ugira akabari muri butike, munsi y’igitanda ntituvuze ngo ubu utubari twose twafunguwe kandi ubu ntirurafungurwa kuri iyi saha turimo kuvuga.

Dufite inshingano nk’abayobozi, ari Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Polisi, yo kwicara tugatekereza ibikwiriye kuba byakubahirizwa.”

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko gufungura akabari hazashingirwa ku buryo bwo kwirinda bitazashingira ku bucuruzi.

Ati: “Icya mbere ni ukwiga uburyo akabari gakwiye kuba gateye, ntitureba mu buryo bw’ubucuruzi turabireba mu buryo bwo kwirinda. Ese mu kabari kaba kameze gute mu buryo bwo kwirinda? hari uburyo bwo kwirinda, gukaraba intoki bwateganyijwe, uburyo bwo guhana intera ku buryo abakicayemo babona umwuka uhagije.”

Yanashishikarije ba nyirutubari igihe tuzaba dufunguwe gukorera hanze mu busitani ahantu hari umwuka uhagije no kuzirikana amabwiriza ajyanye no kubahirizwa kugira ngo abantu birinde COVID-19.

Inkuru yabanje

Imyanzuro mishya y’inama y’abaminisitiri yasize abacuruza utubare n’abakunda agasembuye bari kubyinira ku rukoma

Twitter
WhatsApp
FbMessenger