AmakuruImyidagaduro

Miley Cyrus yavuze impamvu yamuteye kongera gukoresha ibiyobyabwenge

Umuririmbyi Miley Cyrus ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yongeye kwadukira gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe cy’umwaka umwe gusa yari amaze atangaje ko yabihagaritse burundu.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Wrecking Ball, we can’t start, Climb n’izindi nyinshi, yavuze ko yongeye gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo arusheho kubana neza na nyina umubyara witwa Tish Cyrus wifuza ko akomeza kubikoresha mu buzima bwe.

Mu kiganiri uyu muhanzi yagiranye na Cohen’s Radio show yabajijwe ku ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge byari byaramubase, Miley yerura ko yomgeye kubikoresha kuko ari byo bimufasha gukomezanya gahunda y’umuziki we n’umubyeyi we usanzwe amushakira isoko.

Mu minsi yashyize nibwo umubyeyi wa Miley Cyrus aherutse gutangaza ko agiye guhagarika buri kimwe agatangira kwita ku gihingwa cy’ikiyobyabwenge cya Marjuana, Nk’uko Miley Cyrus yabikomojeho yavuze ko nyina ariwe ucungira hafi iby’umuziki we, bityo ko niba yahisemo guhagarika biri kimwe akita kuri Marjuana nawe byabaye ngombwa ko ayinywa kugira yishimirwe na nyina.

Avuga ko kuba yakongera gukoresha ibiyobyabwenge bizatuma nyina akomeza kurushaho kumushigikira mu bikorwa bye bya muzika.

Muri Gicurasi 2017, umuririmbyi Miley Cyrus yari yatangaje ko ahagaritse burundu gukoresha ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose mu buzima bwe, nyuma yo gusanga atari byiza mu buzima bw’umuntu nk’uko bigarukwaho cyane n’abaganga bakora mu bigo by’ababaswe nabyo mur Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu minsi yashyize nibwo yongeye gutungura abakunzi be agaragara arimo kubinywa nanone, ariko we avuga ko intandaro ari uko aba ashaka gushimisha nyina.

Miley Cyrus yongeye gukoresha ibiyobyabwenge kubera nyina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger