AmakuruImikino

Messi yatangaje inkuru mbi ku bakunzi be mbere yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

Rutahizamu Lionel Messi yizeye ko umukino wa nyuma wo ku cyumweru uzaba ari uwa nyuma akiniye Argentine mu gikombe cy’isi.

Uyu rutahizamu wa Argentine ku wa kabiri yatsinze igitego cye cya gatanu muri iki gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar, ubwo Argentine yanyagiraga Croatia ibitego 3-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri.

Nyuma y’uwo mukino, yemeye ko atiteze kuzaboneka mu mikino y’igikombe cy’isi ku nshuro ya gatandatu, izaba mu myaka ine iri imbere.

Yagize ati: “Birumvikana ko nishimiye cyane gusoreza urugendo rwanjye mu bikombe by’isi ku mukino wa nyuma, gukina umukino wa nyuma [final] mu mukino [wanjye] wa nyuma. Ibyo birashimishije rwose.

“Buri kintu cyose nabayemo muri iki gikombe cy’isi cyazamuye imbamutima, ndebye ukuntu muri Argentine byabaryoheye cyane.

“Hari imyaka myinshi uvuye kuri uyu mwaka kugira ngo tugere mu kindi [gikombe cy’isi]. Sintekereza ko nzashobora gukora ibyo. Gusoza muri ubu buryo ni byiza cyane”.

Messi, w’imyaka 35, amaze gutsindira hafi buri gihembo kibaho mu mupira w’amaguru.

Yatsindiye umupira wa zahabu (Ballon d’Or) – uhembwa umukinnyi warushije abandi ku isi mu mupira w’amaguru – inshuro zirindwi, ni zo nyinshi cyane umukinnyi atsindiye iki gihembo.

Yanatsindiye inshuro imwe igihembo cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) cy’umukinnyi warushije abandi ku isi mu rwego rw’abagabo.

Ibindi bihembo yatsindiye birimo ibikombe bine bya Champions League, ibikombe 11 bya shampiyona ndetse n’igikombe cya Copa America mu 2021 gikinirwa n’amakipe y’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo.

Igikombe cy’isi ni cyo gikomeye ataratsindira, mu 2014 Argentina yatsinzwe n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Ubu Messi afite andi mahirwe yo kuba yazamura iki gihembo gikomeye cyane kurusha ibindi.

Argentine izakina n’Ubufaransa cyangwa Maroc muri uwo mukino.

Ikipe bazakina iramenyekana nyuma y’umukino wa kimwe cya kabiri wo kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati: “Intego tuyihuriyeho [nk’ikipe].

“Tuzakora uko dushoboye kose nkuko twabikoze kugeza ubu kugira ngo kuri iyi nshuro rwose bibe, tugitsindire rwose.

“Muri iyi myaka micyeya ishize naryohewe no gukina mu ikipe y’igihugu. Ndimo kuryoherwa rwose na buri kintu kirimo kutubaho.

“Kubona [gutsindira] Copa America, kugera mu gikombe cy’isi nyuma y’imikino 36 tudatsindwa, no gusoreza urwo rugendo rwose ku mukino wa nyuma rwose birenze ukwemera.


“Nizeye ko abantu muri Argentine barimo kwishimira ibyo turimo gukora. Ntibakwiye gushidikanya ko turimo kwitanga uko dushoboye kose”.

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Paris St-Germain ni umwe mu bakinnyi b’abagabo batandatu gusa bamaze gukina mu bikombe by’isi bitanu, hamwe na Antonio Carbajal, Lothar Matthaus, Rafa Marquez, Andres Guardado na Cristiano Ronaldo.

Kuri ubu muri iki gikombe cy’isi cyo muri Qatar, anganya ibitego byinshi na rutahizamu Kylian Mbappé w’Ubufaransa.

Messi yanabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego mu marushanwa ane atandukanye y’igikombe cy’isi abitsindiye Argentine, muri iri rushanwa ryatumye aba umukinnyi wa mbere utsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu gikombe cy’isi, ibitego 11 byose hamwe.

Messi, wanatanze imipira itatu yavuyemo ibitego muri iri rushanwa ryo muri Qatar, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu 2005 afite imyaka 18, akaba amaze kuyikinira imikino 172 no gutsinda ibitego 97.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger