Imikino

Menya byinshi kuri Nyakwigendera Johan Cruyff wazanye Tiki-Taka mu isi ya ruhago

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2019, abakunzi b’umupira w’amaguru bibuka imyaka itatu ishize Nyakwigendera Johan Cruyff atabarutse. Uyu mugabo wanyuze mu makipe atandukanye arimo Ajax Amsterdam na FC Barcelona yakiniye akanabera umutoza, afite byinshi yibitseho mu mupira w’amaguru binatuma abenshi bamushyira mu bimbere mu bakinnyi bez aba ruhago isi yagize mu mateka yayo. Teradignews,rw, yaguteguriye bimwe muri ibyo.

Hendrik Johannes Cruijff wamamaye nka Johan Cruyff, ni Umuholandi wavutse ku wa 25 Gicurasi mu mwaka wa 1947, yitaba Imana ku wa 24 Werurwe 2016.

Ku myaka 68 yamaze kuri uyu mubumbe, yakoze byinshi bituma abenshi bamufata nk’intwari y’umupira w’amaguru. By’umwihariko mu kipe ya FC Barcelona, afatwa nk’umunyabigwi w’ibihe byose iyi kipe y’I Catalunya yagize mu mateka yayo. Ni n’umwe mu bakinnyi byibura babashije gutwara igihembo cya Ballon d’Or incuro nyinshi, dore ko afite eshatu yatwaye yikurikiranya. Anazwi ho kuba umuvumbuzi bw’uburyo bw’imikinishirize bwa Total Football, aho abakinnyi bakina umupira w’umwubakano kugera bageze mu izamu ry’ikipe bahanganye.

Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Johan Cruyff yakiniye amakipe ya Ajax Amsterdam, FC Barcelona, Los Angeles Aztecs, Washington Diplomats, Levante na Feyenoord. Hiyongeraho ikipe y’igihugu y’u Buholandi yakiniye imikino 48 akayitsindira ibitego 33.

Yatoje amakipe arimo Ajax Amsterdam, FC Barcelona cyo kimwe na Catalonia.

Byinshi Johan Cruyff azwiho nk’umukinnyi ndetse n’umutoza.

  • Johan Cruyff ni umwe mu bakinnyi beza ba ruhago isi yagize mu mateka yayo. Wikipedia igaragaza ko yakinnye imikino 514 atsindamo ibitego 290.
  • Johan Cruyff yatwaye Ballon d’Or eshatu mu mateka. Iya mbere yayitwaye mu 1971, indi mu 1973 ndetse no mu 1974.
  • Johan Cruyff afatwa nk’uwazanye uburyo bw’imikinire bwa Tiki-Taka amakipe nka FC Barcelona, Manchester City n’ayandi akina.
  • Abagabo nka Arrigo Sachi, Sir Alex Fergusson, Arsene Wenger, Pep Guardiola, Frank Rijkaard, Eric Cantona,…bose bari mu batwawe na Total Football ya Cruyff birangira bahisemo kuyikoresha.
  • FC Barcelona imwibuka nk’uwayihesheje UEFA Champions league ya mbere yari imaze imyaka myinshi yifuza. Hari mu 1992 itsinda Sampdoria mu mukino wari wabereye I Wembley mu Bwongereza.
  • Barcelona inamwibuka nk’uwayihesheje igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka 14 idakozaho imitwe y’intoki, nyuma yo kuyizamo nk’umukinnyi mu 1973 avuye muri Ajax.
  • Johan Cruyff nk’umutoza wa FC Barcelona, yayihesheje ibikombe bitandukanye harimo icya shampiyona yatwaye incuro Enye zikurikiranya.
  • Johan Cruyff nk’umukinnyi wa Ajax Amsterdam, yatwaranye na yo UEFA Champions league eshatu, n’ibikombe 8 bya shampiyona y’Abaholandi.
  • Johan Cruyff nk’umukinnyi, yagejeje ikipe y’igihugu y’Abaholandi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo mu 1974.
  • Mu 1999, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ikinyejana cya 20 n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ryita ku mateka y’umupira w’amaguru n’ibarurishamibare.
  • Nanone yaje inyuma ya Pele mu yandi matora yakozwe hagamijwe gutorwa umukinnyi w’ikinyejana.
  • Mu matora yakozwe n’ikinyamakuru France Football yo yaje ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi b’ikinejena.
  • Muri 2012 ho France Football yamushyize ku mwanya wa kane mu batoza beza isi yagize mu mateka yayo.
  • Johan Cruyff kandi yagaragaye mu bakinnyi n’abatoza b’ibihe incuro nyinshi.
Muri FC Barcelona bashyizeho ibiganiro byigisha kuri Johan Curyff.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger