Menya byinshi ku ndwara y’impyiko zidakora neza (renal failure)
Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu; rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago, nuko imyanda yose igasohoka mu nkari. Zifasha mu kuringaniza kandi umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.
Iyo impyiko zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.
Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma impyiko zidakora neza, mu kubivura bareba icyabiteye, akaba aricyo gikurwaho. Impamvu zimwe na zimwe zishobora kuvurwa, impyiko zikongera gukora neza, ariko hariho n’izitavurwa bivuze ko impyiko zitongera gukora neza (renal failure)
Ni iki gitera impyiko kudakora neza?
Impyiko akenshi kudakora neza, biterwa n’impamvu zitandukanye kandi izindi ndwara uba ufite zibigiramo uruhare, zimwe mu zo twavuga;
Amaraso atagera neza mu mpyiko
Mu gihe amaraso atagera neza mu mpyiko, zitangira gukora nabi. Zimwe mu ndwara zitera kubura amaraso mu mpyiko twavuga;
- Imikorere mibi y’umwijima no kwangirika kwawo
- Indwara z’umutima
- Guhagarara gutera k’umutima (heart attack)
- Infection ikomeye nk’iy’amaraso
- Umwuma mu mubiri
- Gushya bikomeye
- Allergies ishobora kwibasira umubiri
- Imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’igabanya ububyimbirwe ishobora nayo kugabanya amaraso agera mu mpyiko
Inkari zidasohoka neza
Mu gihe umubiri wawe udashoboye gusohora neza inkari, uburozi n’imyanda myinshi byirundira mu mpyiko. Bimwe mu bibazo bishobora gutera inkari kudasohoka neza, twavuga;
- Kanseri zimwe na zimwe nka Kanseri ya Prositate (ku bagabo), iy’amara, iy’uruhago ndetse na kanseri y’inkondo y’umura
- Utubuye mu mpyiko (kidney stones)
- Prositate ibyimbye cyane
- Kwangirika k’udutsi tw’ubwonko dushinzwe uruhago
- Kuvura kw’amaraso mu muyoboro w’inkari
Izindi mpamvu zishobora gutera impyiko kudakora neza
Hari indwara zimwe na zimwe zishobora gutuma impyiko zidakora neza. Twavuga;
- Inzoga nyinshi n’imiti myinshi
- Uburozi bwinshi buturutse ku byuma n’ibinyabutabire biremereye (heavy metals)
- Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe ya antibiyotike
- Uburyo bukoreshwa mu kuvura kanseri bwa chemotherapy
- Indwara itera abasirikare b’umubiri kurwanya umubiri ubwawo izwi nka lupus
Ni ibihe bimenyetso by’impyiko zikora nabi?
Nubwo ibimenyetso bidakunze kugaragara, gusa ku muntu impyiko zidakora neza, hari ibimenyetso bikurikira ashobora kugaragaza:
- Kunyara inkari nke
- Kumva ubabara mu gatuza
- Kubyimba amaguru, inkokora n’ibirenge, ibi byose biterwa n’uko impyiko zitabasha gusohora amazi bityo akajya kwireka muri ibyo bice
- Guhora wumva uzungera n’umunaniro udashira
- Guhumeka bikugoye
- Gucangwa
- Kwikubita hasi ukarabirana
- Ndetse na coma
Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kwa muganga, bakakurebera neza indwara ushobora kuba urwaye.
Impyiko zidakora neza zivurwa gute?
Mu gihe impyiko zitagishoboye gukora neza, uburyo bwo kuvura buhari ni dialysis cg se kuba wahindurirwa impyiko.
Dialysis
Dialysis (cg diyalize) ni uburyo bwo kuyungurura no gusukura amaraso hakoreshejwe imashini zikora akazi nk’ak’impyiko.
Yo ubwayo ntikiza impyiko zidakora neza, gusa yongera igihe cyo kubaho kuko iba yasimbuye akazi gakorwa n’impyiko.
Guhindurirwa impyiko
Igikorwa kizwi nka transplantation (kidney transplant) Mu gihe uhuje n’uwenda kuguha impyiko, bashobora kumukuramo imwe bakayiha umurwayi.
Impyiko nshya uhawe, zitangira gukora neza nyuma yo guhabwa imiti irwanya ubwirinzi bw’umubiri buba bugomba kurwanya urwo rugingo rushya ruvuye hanze.
Uburyo bukoreshwa mu gusuzuma impyiko
Mu gusuzuma impyiko hakoreshwa uburyo bw’ibanze bukurikira;
- Gupima inkari: haba hagamijwe kureba niba nta proteyine cg isukari iri mu nkari.
- Ingano y’inkari usohora: mu gupima ingano y’inkari usohora haba hagamijwe kureba niba Atari imiyoboro isohora inkari yifunze.
- Gupima amaraso: byo bikorwa hagamijwe kureba niba impyiko ziyungurura neza ibicamo.
- Guca mu cyuma: test zitandukanye nka MRI, CT scans na ultrasounds zose zikoreshwa hagamijwe kureba niba impyiko ziteye kandi zikora neza.
Ni gute wakwirinda iyi ndwara
Hari ibyo ushobora gukora mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’impyiko zikora nabi;
- Niba wiguriye imiti, yifate uko wabitegetswe nta kurenza urugero. Gufata urugero rw’umuti ruri hejuru, bishobora gutera ikibazo gikomeye impyiko
- Uko ubishoboye kose, ugomba kwirinda ibinyabutabire bitandukanye cyane cyane ibyinjira mu mubiri (nk’imiti ikoreshwa mu gusukura mu nzu, kimwe n’inyuma ku ruhu, ukirinda itabi, n’ibindi birimo uburozi bwakwangiza umubiri)
- Indwara zindi z’impyiko nk’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari bishobora gutera impyiko kudakora neza mu gihe waba utazivuje neza.