AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya: Nyuma y’imyaka 20 yibera mu mwobo yarajwe mu nzu rimwe bucya yapfuye

Umugabo witwa Francis Marigu wabaye imyaka makumyabiri mu mwobo yitabye Imana nyuma yo kurara mu nzu yari yubakiwe n’abagiraneza bihurije hamwe bakamwubakira.

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Makuyu hari hamaze iminsi micye hujujwe inzu ya Francis Marigu wabaga mu ndaki kubwo kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n’ubwo yahoze ari umucungamari.

Marigu Francis yari afite akazi ko gucunga imari ariko kaza kumuteza ibibazo bituma abura imitungo ye yose ahitamo gutangira kubaho ubuzima bwo mu ndaki/umwobo kubwo kubura ubushobozi bwo kwigondera inzu nshya.

Nyuma y’imyaka 20 aba mu ndaki n’umuhungu we, abagira neza bamuhaye impano y’inzu yubakiwe mu rwego rwo kumufasha ariko hadaciye kabiri hasaka inkuru y’urupfu rwe.

Mu butumwa umunyamakuru MC Wanyoike Wa Mugure yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko ababajwe kandi atewe n’agahinda kubera urupfu rwa Francis Marigu.

Wanyoike yagize ati “Kubera iki mana? Umutima wange urashenguwe. Yaryamye umuhungu we agiye kumubyutsa asanga byarangiye. Umutima wange urababaye cyane.”

Uyu mugabo Francis witabye Imana yari yaratereranywe n’umugore we n’abana be kubera ubucyene ariko umwe muri abo bana amumambaho akaba ari nawe watangaje inkuru y’urupfu rwa se nyuma y’uko bari bahawe inzu yo kubamo bakava mu mwobo bari bamazemo imyaka 20.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger