Amakuru

Menya byinshi ba Gurkhas bafatwa nk’indwanyi za mbere zikaze ku isi

Mu kurinda umutekano wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika na mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un, igihugu cya Singapore cyitabaje inzirabwoba zo muri Nepal inkota zazo zigomba gusogongera ku marasa igihe icyo ari cyo cyose zakuwe mu nzubati, nk’uko umuco waho ubivuga.

Aba bapolisi bazwi ku izina ry’aba Gurkhas ni bamwe mu bari bagize itsinda ryari rishinzwe gucunga umutekano mu nama y’amateka yahuje aba bakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa kabiri, inama yabereye muri Singapore mu mwaka ushize.

Aba basore b’abanyembaraga batoranyijwe muri Nepal ni bamwe mu bagize igipolisi cya Singapore kuva mu 1949. Bafatwa nka zimwe mu ndwanyi zikomeye zabayeho mu mateka y’isi, cyane iyo bigeze mu gukoresha intwaro gakondo.

Bivugwa y’uko muri Singapore habarizwa abapolisi b’aba Gurkhas 1,800 bahoraho mu bikorwa bisaba umutekano ukomeye.

Mbere y’iminsi mike ngo inama ya Trump na Kim ibe, aba bapolisi bari bamaze gutera amatako ahitwa St.Regis muri Singapore aho perezida b’ibihangage bari guhurira.

Krishna Krishna Kumar Ale, umunya Nepal wakoze mu gisirikare cy’Abongereza mu myaka 37 mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru asanga ari ishema rikomeye kuba aba Gurkhas baragiriwe icyizere cyo gucunga umutekano mu nama nk’iyi ngiyi.

Ati “Ni ishema rikomeye cyane kubona aba Gurkhas bagiriwe icyizere cyo gucunga umutekano mu gikorwa nk’iki kidasanzwe. Byerekana ko twebwe aba Gurkhas twageze ku rwego rwo kwizerwa ku mutekano w’ibihugu nk’ibi bikomeye ku isi.”

Ibi byanashimangiwe na Minisitiri wa Singapore ushinzwe amategeko n’ibikorwa by’imbere mu gihugu  K. Shanmugam, wavuze ko imitegurire y’abashinzwe umutekano yagenze neza n’ubwo isa n’aho yakereweho gato.

Izi ngabo zakomoye iri zina ku musozi wo muri Nepal witwa Gorkha zagiye zikoreshwa mu ntambara nyinshi zitandukanye kuva zaba abari bagize ingabo z’Abongereza mu kinyejena cya 19.

Amateka anatubwira ko Aba Gurkhas baremga 200,000 barwanye mu ntambara z’isi zombi aho bashimagirizwaga ubuhanga bw’imirwanire n’umurava bagiraga.

Bagendera ku ntego igira iti” Ni byiza gupfa kuruta kuba ikigwari.”

Abaguruka kandi banarwanye mu zindi ntambara nk’izwi nka Gulf War(Intambara yo ku kigobe), iyo muri Bosnia, muri Kosovo no muri Afghanistan.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger