AmakuruAmakuru ashushye

Meddy yatangaje abandi bahanzi yifuza gukorana nabo

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy mu ruhando rw’muziki Nyarwanda,yatangaje ko muri gahunda ye afite gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye bafite izina rikomeye mu muziki wo ku mugabane wa Afurika.

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye cyane muri Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, aho bemeranyije gukorana indirimbo, afite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa by’umuziki we akorana n’ibindi byamamare byo ku mugabane wa Afurika.

Meddy aganira na Wasafi Tv yavuze ko mu bahanzi b’Abanyafurika yifuza kuzakorana nabo ari Davido ,Patoranking,Tiwa savage ,Wizkid ndetse n’abandi bafite izina hano muri Afurika.

Yavuze ko kugeza ubu yatangiye kugirana ibiganiro na Patoranking kuburyo yizeye adashidikanya ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye na Diamond Platnumz nawe bazahitra bakorana indirimbo mu minsi itarambiranye.

Ynavuze ko afite ibindi bikorwa ateganya gujora mu minsi iri imbere,harimo igitaramo cyo kuzamurika Album ye ya 2 nyuma yuko ashyize hanze iya mbere yise ‘Amayobera’ .

Yemeje ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 10 mu gihe zimwe mu ndirimbo zizajya kuri uwo muzingo zarangiye.

Ngo arateganya  kuzakorana n’abatunganya umuziki batandukanye barimo umwe mu ba tunganya muziki mu Rwanda yagize ubwiru, ndetse n’umusore ukorera Diamond n’undi ukorera ibikorwa bye muri Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger