AmakuruImyidagaduro

Meddy yaciye agahigo katarakorwaho n’undi muhanzi mu Rwanda

Muri iyi minsi kubera ikoranabuganga Isi igezemo umuziki nyarwanda niko ukomeza kugenda ukura unagenda ugera kure cyane byisumbuyeho.

Uko umuziki nyarwanda ugenda ukura niko abahanzi bagenda babyungukiramo ahanini biciye muduhigo bagenda bashyiraho ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki cyangwa se zikawusakaza hirya no hino ku Isi .

Kuri ubu umuhanzi Ngabo Medard Jobert ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari ku ruhembe rw’abandi, indirimbo ye ‘MY VOW’ yaciye agahigo ko kurebwa n’umubare munini w’abantu kuri YOUTUBE mu masaha 48 gusa.

Iyi ndirimbo ‘MY VOW’, igaragaramo amashusho y’ubukwe bwa Meddy. Ibi biri mu byatumye inarebwa cyane kubera ko abantu batigeze banakurikirana imihango y’ubukwe bwe.

Mu myaka yashize byari nk’inzozi ko umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwanda ashobora kuzashyira indirimbo ye kuri YOUTUBE ikaba yarebwa n’umubare munini w’abantu.

Icyo gihe byaterwaga n’uko indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda zitari zikunzwe ugereranyije n’inyamahanga zari zarokamye imbere Abanyarwanda muri icyo gihe.

Kuri ubu, Abanyamakuru, Aba Djs n’abategura ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda, bahamya badashidikanya ko mu myaka itari myinshi umuziki w’u Rwanda uzaba uri ku rwego rushimishije bitewe n’impano nshya zirimo kuvuka mu muziki.

Meddy nubwo yagiye ashinjwa n’abakunzi b’umuziki kuba amara igihe adashyira hanze indirimbo, gusa iyo ashyize hanze indirimbo nibwo ubibona neza uburyo ahagaze mu muziki we.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger