AmakuruImyidagaduro

Meddy utegerejwe i Kigali, agiye kubanza gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye

Umuhanzi  w’umunyarwanda usigaye aba muri leta zunze ubumwe za Amerika, Meddy, watumiwe nk’umuhanzi w’imena mu gitaramo gisoza umwaka cya East African Party kibera i Kigali, agiye kubanza kuzenguruka ibihugu bitandukanye akora ibitaramo.

Tariki ya 27 Ukwakira, ni bwo Meddy azaba ari muri Afurika ataramira abatuye i Nairobi muri Kenya mu gitaramo kizabera muri B-Club, ashobora kuzahita asubira ku mugabane wa Amerika kuko tariki ya 21 Ukuboza afite igitaramo azaririmbamo muri Canada mu gace ka Ottawa.

Nyuma y’iki gitaramo cyo muri Canada, Meddy azahita agaruka muri Afurika mu gitaramo yatumiwemo nk’umuhanzi wimena kizabera mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi tariki ya 29 Ukuboza kikazabera i Bujumbura.

Mu Rwanda afite abakunzi batari bake ahategerejwe ku bunane tariki ya 01 Mutarama 2019 mu gitaramo gikomeye hano mu Rwanda cya East African Party kiba buri mwaka mu gihe azakora ibindi bitaramo muri Uganda na Tanzaniya ku matariki atari yatangazwa.

Meddy bitandukanye na The Ben waje muri iki gitaramo cya East African Party akumbuwe nyuma y’imyaka isaga 6 yari amaze avuye mu Rwanda, we aherutse mu Rwanda ndetse akaba yaranahakoreye ibitaramo mu turere dutandukanye.

Impamvu Meddy ari we watumiwe muri East African Party ni uko atigeze aririmba mu bitaramo ibyo ari byo byose byabereye mu mujyi wa Kigali nkuko ubuyobozi bwa EAP (East African Promoters) butegura ibi bitaramo bubitangaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger