AmakuruImikino

“Mbaye nka Hitler washatse gutegeka isi bikamunanira”_Bekeni utoza Gicumbi FC

Bizimana Abdou (Bekeni) utoza ikipe ya Gicumbi yigereranyije n’umunyagitugu Adolphe Hitler washatse gutegeka isi bikarangira abizize, nyuma y’uko ikipe ye ya Gicumbi yoherejwe burundu mu kiciro cya kabiri na APR FC, nyuma yo kuyitsinda 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Adolphe Hitler Bekeni avuga yahoze ategeka Ubudage mu kinyejana cya 20. Nyuma y’aho Abadage batsinzwe mu ntambara ya mbere y’isi, Adolphe Hitler yiyemeje gushoza iya kabiri yatangiye mu 1939, gusa mu mwaka wa 1945 ahitamo kwiyahura muri Acide Sulphurique nyuma yo kubona ko ibihugu byishyize hamwe byari byamugose.

Bekeni usanzwe utoza Gicumbi asanga na we ameze nk’uyu mugabo, nyuma yo guhigira kugumisha Gicumbi mu kiciro cya mbere bikarangira bimunaniye.

Ubwo APR FC yari imaze gutsinda Gicumbi 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ikanayohereza burundu mu kiciro cya kabiri, Bekeni usanzwe uzwiho gutera amashyengo yongeye gusetsa abanyamakuru.

” Nari nahize umuhigo wo kutazatuma iyi kipe imanuka mu cyiciro cya 2 ariko birananiye, ubwo nta kundi mbaye nki Hitler washatse gutegeka isi bikamunanira.”

” Nari nahize umuhigo wo kutazatuma ikipe ya Gicumbi imanuka mu cyiciro cya 2 ariko biranze. Sinjye wa mbere unaniwe guhigura umuhigo nahize, kuko mujya mubibona no mu turere ko bamwe bahiga imihigo kuyihigura bikanga.”

Uyu mutoza asanga kubwe nta n’icyo atakoze bijyanye n’aho yasanze ikipe ya Gicumbi ubwo yayigeragamo mu mikino yo kwishhyura asimbuye Okoko Godefroid wari umaze kuyisezeramo.

” Ntacyo ntakoze cyari mu bushobozi bwanjye. Mu mikino yo kwishyura kugeza kuri ubu dukoreye amanota 19, bivuga ko iyo mu mikino ibanza twari kubasha kubona nk’aya nta kabuza twari gukina icyiciro cya mbere umwaka utaha, ariko biranze nta kundi, njye nakoreshaje imbaraga zanjye zose, ariko bisa nkaho nari naje kuzura uwagiye, none birananiye.”

Mu gihe shampiyona ibure umukino umwe ngo isozwe, APR FC na AS Kigali zikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona, gusa birasa n’aho APR ari yo ifite amahirwe menshi yo kucyegukana kuko isabwa kunganya umukino wa nyuma izakinamo na Espoir, mu gihe AS Kigali yo isabwa kujya gutsindira Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger