AmakuruImikino

Matthjis de Ligt yakoze ikizamini cy’ubuzima muri Juventus mbere yo gusinya amasezerano

Umuholandi Matthjis de Ligt wakiniraga ikipe ya Ajax Amsterdam y’iwabo, yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu kipe ya Juventus yo mu Butaliyani mbere yo gusinyana na yo amasezerano yo kuyikinira.

De Ligt w’imyaka 19 y’amavuko, ni umwe muri ba myugariro bifuzwaga n’amakipe hafi ya yose akomeye yo ku mugabane w’Uburayi, nyuma yo kugirana umwaka mwiza na Ajax ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abahollandi ndetse akanayigeza muri 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league.

FC Barcelona ni yo yari yavuzwe cyane ko ishobora kumusinyisha, gusa birangira ahisemo gukinira Juventus ahanini bigizwemo uruhare na Mino Raiola usanzwe akurikirana inyungu ze, nyuma y’uko FC Barcelona yari inaniwe kumvikana na we ku bijyanye n’umushahara.

PSG na yo yari yavuzwe cyane mu makipe yifuzaga uyu musore, gusa birangira na yo adashoboye kuyererekezamo.

Biteganyijwe ko Juventus igomba kwishyura Ajax akayabo ka miliyoni 67.5 z’ama-Pounds igura De Ligt.

Matthjis de Ligt, asanze muri Juventus abandi ba myugariro bakomeye, barimo Kapiteni wayo Giorgio Chiellini na Leonardo Bonucci agomba gushakamo umwe yicaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger