Amakuru ashushyeImikino

Manishimwe Djabel byavugwaga ko arava muri Rayon Sports yongereye amasezerano

Manishimwe Djabel warangije amasezerano ye muri Rayon Sports akamara hafi ukwezi atari yongera amazezerano bikanatuma ahagarika gukora imyitozo, ubu yongereye amasezerano ndetse anakorana na bagenzi be imyitozo yo kuri uyu wa mbere.

Nyuma y’amakuru yagiye avugwa ko Djabel agiye kwerekeza hanze cyane ko uyu musore yitwaye neza haba muri shampiyona ndetse no mu mikino nyafurika, Djabel wagaragaye mu myitozo Rayon Sports yakoreye mu Nzove yatangaje ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Yagize ati:”Abandi batangiye imyitozo njye ntahari, hari ibyo nari ntarumvikana n’ikipe neza gusa ubu bimeze neza ni yo mpamvu naje hano mu myitozo.”

Icyakora Djabel yirinze gutangaza uko amasezerano ye mashya ateye ndetse n’imyaka yaba yasinye, yemeje ko kugeza ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports ndetse akaba azanakina umukino wa CAF Confederations Cup bazakina na Enyimba kuko ibyo atumvikanaga na Rayon Sports byakemutse.

Manishimwe Djabel yazamukiye mu Isonga nyuma aza kwerekeza muri rayon Sports akaba ayimazemo imyaka igera kuri 4 ndetse amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda akaba yamwifuzaga mu gihe yaba ateye umugongo Rayon Sports.

Djabel agomba gukomezanya imyitozo na bagenzi be mu rwego rwo kwitegura Enyimba bazakina mu mukino wa 1/4 wa CAF Confederation Cup nyuma y’amateka bakoze basezerera Yanga mu mukino wabereye i Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger