AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manchester United yakorewe ibya mfura mbi na Liverpool

Ikipe ya Manchester United yanyagiwe na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza waberaga ku kibuga cyayo cya Old Trafford.

Umukino w’aya makipe yombi ni wo ufatwa nk’uwa mbere ukurikirwa n’abantu benshi muri shampiyona y’Abongereza.

Kugeza ku munota wa 60 w’umukino, Manchester United yari yamaze kunyagirwa ibitego 5-0 ndetse yamaze no guhabwa ikarita itukura yeretswe Umufaransa Paul Pogba nyuma yo gukinira nabi Naby Keita.

Uyu munya-Guinée-Conakry ni we wafunguriye Liverpool amazamu ku gitego cyo ku munota wa gatanu w’umukino, mbere y’uko umunya-Portugal Diogo Jota atsinda icya kabiri ku munota wa 13.

Iyi kipe y’umutoza Jürgen Klopp yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 38 ibifashijwemo na Mohamed Salah, mbere y’uko uyu munya-Misiri yongeramo ibindi bitego bibiri yatsinze ku munota wa 45+5 n’uwa 50.

Ni bwo bwa mbere mu mateka ya shampiyona y’Abongereza Manchester United yarangije igice cya mbere cy’umukino inyagiwe ibitego 4-0, ibyatumye abafana bayo bahitamo gutangira kwitahira iminota 45 y’umukino ikirangira.

Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool ifata umwanya wa kabiri n’amanota 21, mu gihe Man United yafashe uwa karindwi n’amanota 14.

Kuri ubu igitutu cyose kiri ku mutoza Ole Gunnar Solskjaer ufite ibyago byinshi byo guhita yirukanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger