AmakuruImikino

Manchester United na Cristiano Ronaldo ntacyo bagipfana_arateganya kwerekezahe?

Rutahizamu Cristiano Ronaldo(CR7)ukomoka muri Portugal,yamaze gutandukana na Manchester United yavuze ko yamugambaniye akanagaragaza ko ubuyobozi bwayo bwakunze kumuha agaciro gake.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Piers Morgan, Ronaldo yavuze ibintu byinshi, uburyo yamugambaniye, hari abayobozi b’iyi kipe batamushaka, ifite ibikoresho bitajyanye n’igihe n’ibindi.

Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bavugaga ko uyu mukinnyi arimo ashaka uburyo yasohoka muri iyi kipe ndetse bagahamya ko ari ikibazo y’igihe gusa.

Manchester United ikaba yamaze gusohora itangazo ivuga ko yamaze gutandukana na Cristiano Ronaldo ku bwumvikane.

Yagize iti “Cristiano Ronaldo azava muri Manchester United ku bwumvikane kubera impamvu zihutirwa.”

Ikipe yamushimiye uburyo yitanzemo mu gihe yayikiniraga.

Bwa mbere Cristiano Ronaldo yageze muri Manchester United muri 2003 ayivamo 2009 agiye muri Real Madrid, yayigarutsemo muri 2021 aho amasezerano yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino 2022-23. Mu mikino 346 yakiniye iyi kipe, yayitsindiye ibitego 145.

Cristiano yavuze ko Manchester United yamugambaniye

Aganira n’umunyamakuru Piers Morgan, Cristiano yiyemeje gushyira ukuri hanze kw’ibibera muri Manchester United aho yavuze ko abafana b’iyi kipe bakwiye kumenya ukuri.

Ati “ndatekereza abafana bakwiye kumenya ukuri. Ikipe nyifuriza ibyiza ni na yo mpamvu naje muri Manchester United, ariko hari ibintu imbere mu ikipe bitadufasha kujya ku gasongero nka City, Liverpool ubu noneho hiyongereyeho na Arsenal. ”

Yakomeje avuga ko ubundi bakaye bari mu makipe 3 meza ariko siko biri.

Ronaldo w’imyaka 37, yashimangiye ko ameze nk’umuntu wagambaniwe na Manchester United.

Ati “Numva naragambaniwe na Manchester United. ”

Uyu rutahizamu avuga ko ibigenze nabi muri iyi kipe ari we bijya ku mutwe bityo arimo ahatirizwa kuyisohokamo.

Ati ” Manchester United yagerageje kumpatiriza kuyivamo. Ntabwo ari umutoza ahubwo n’abandi bantu bari hafi y’ikipe. Numva naragambaniwe n’ikipe.”

“Numva ko hari abataranshakaga hano muri Manchester United, si uyu mwaka gusa ahubwo n’umwaka ushize.”

Cristiano kuva yagera muri Manchester United muri 2021 yatojwe n’abatoza 3 barimo Ole Gunnar Solskjaer banakinanye muri iyi kipe akirukanwa nyuma y’ibyumweru bike ahageze, nta kindi uretse icyubahiro amugomba.

Kuri Ralf Rangnick we yavuze ko atari umutoza. Ati “Niba utari n’umutoza, ni gute ugiye kuyobora Manchester United? Nta nubwo nigeze mwumvaho.”

Ageze kuri Erik Ten Hag utoza iyi kipe kuri ubu, uheruka no kumuhana kuko yanze kujya mu kibuga ku munota wa nyuma ku mukino wa Tottenham ahubwo agahita ataha, yavuze ko mu gihe atamwubashye na we atamwubaha.

Ati “singomba kubaha Ten Hag kubera ko na we nta nyubaha… Biroroshye.”

Mu maso ye kandi abona ko kuva Sir Alex Ferguson yava muri iyi kipe ihora isubira inyuma ndetse ko nta n’icyizere cyo kugaruka ku rwego yari ho.

Ati “gutera imbere byari ntabyo. Kuva Sir Alex yagenda nta terambere nabonye mu ikipe. Nta kintu cyahindutse. ”

Avuga ko niba hari umuntu uzi ko ibintu bitameze neza ari Ferguson.

Ati “arabizi kurusha undi uwo ari we wese ko ikipe iri mu nzira itakagombye kuba irimo, arabizi. Buri wese arabizi. Abantu batabibona ntabwo babona…ni ukubera ko badashaka kubona, bafite ubumuga bwo kutabona.”

Cristiano Ronaldo kandi yahishuye ko kugaruka muri Manchester United byagizwemo uruhare na Sir Alex Ferguson wamubwiye ko atajya muri Manchester City na we akamwubaha.

Indi nkuru wasoma

Rurageretse hagati ya Cristiano Ronaldo na Manchester United_ Amakuru mashya mu ikipe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger