AmakuruCover StoryInkuru z'amahanga

Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinée Conakry ni muntu ki ?

Guinée Conakry n’ igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyahiritswemo ubutegetsi mu minsi ishize mu buryo butunguranye Perezida wari ukiyoboye  Alpha Conde wari umaze imyaka 11 ku butegetsi yahise atabwa muri yombi n’abasirikare bo mu rwego rudasanzwe, Groupement des Forces specials (GPS) ruyobowe na Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya.

Uyu Doumbouya ni we muri iki gihe uyobora Guinée Conakry nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Alpha Condé watangiye kuba Perezida wa kiriya gihugu mu mwaka wa 2010.

Nubwo izina rye ritazwi cyane mu ruhando rwa Politiki, Doumbouya ni umwe mu basirikare bari bakomeye kandi bizewe cyane na Alpha Conde. Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi  hari amakuru yatangajwe avuga ko afitanye umubano wihariye na Colonel Assimi Goita na we uherutse guhirika ubutegetsi muri Mali.

Uyu musirikare kandi bivugwa ko we na  Colonel Goita baba barahuriye mu bitero bitandukanye bigamije guhashya iterabwoba mu bihugu nka Mali, Côte d’Ivoire na Burkina Faso, biri mu gace ka Sahel.

Lt Col Doumbouya  akomoka mu bwoko bw’aba- Malinké, buboneka mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika na Mali irimo.

Kubera gukomera k’urwego rwa GPS Doumbouya yari ayoboye, mu minsi ishize basabye kwigenga aho kugengwa n’izindi nzego z’igisirikare cya Guinée, nubwo Minisiteri y’Ingabo yabyanze.

Muri Gicurasi uyu mwaka byanatangajwe ko Doumbouya yafunzwe ariko ntabwo byigeze byemezwa.

Mamady Doumbouya ni umusirikare ufite ipeti rya Colonel akaba yaratojwe n’ingabo z’u Bufaransa zigize Umutwe udasanzwe Les Légionaires.

Hashize imyaka itatu agarutse muri Guinée avuye mu Bufaransa, akaba yari asanzwe ari we uyobora Umutwe udasanzwe w’ingabo za kiriya gihugu( Special Force).

Yavukiye mu Ntara ya Kankan, hari tariki 04, Werurwe, 1980, akaba uwo mu bwoko bw’aba Mandinka.

Yagiye mu ngabo z’Abafaransa b’aba Les Légionaires afite ipeti rya Caporal.

Avuyeyo nibwo yagarutse mu gihugu cye ahita agirwa Umuyobozi mukuru w’Umutwe udasanzwe w’ingabo za Guinée mu nshingano zazo hakabamo no kurinda Umukuru w’igihugu.

Mamady Doumbouya yatorejwe kandi  mu zindi ngabo hirya no hino ku isi.

Mu gihugu cye kandi yakoze no mu rwego rwacyo ry’ubutasi, uru rwego rusanzwe rufite ikicaro ahitwa Forécariah.

Mu mwaka wa 2019 yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel bidatinze( mu mwaka wa 2020) ahabwa irya Colonel.

N’ubwo ari ku butegetsi muri iki gihe, hari amakuru avuga ko ari ku rutonde rw’abantu 25 bashikishwa n’Ubutabera bw’i Burayi bubashinja guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Kuri radio na televiziyo za Guinée, Mamady Doumbouya aherutse gutangaza ko ashaka ko igihugu cye kiba igihugu kitarangwano ruswa kandi ‘gifite ubuyobozi busaranganyijwe.’

Aherutse kuvuga ati: “ Ntituzongera kwizera umuntu umwe ngo abe ari we ugira ubuyobozi bwose mu maboko ye. Ubutegetsi ni ubw’abaturage…”

Yavuze ko muri gahunda ye, harimo kurandura ruswa no kwimakaza demukarasi.

Yasheshe Inteko ishinga amategeko ndetse n’Itegeko nshinga arashaka kurivugurura.

Aherutse kuvuga ko asubira mu magambo y’uwahoze ayobora Ghana witwa Jerry Rawlings avuga ko ‘iyo abayobozi bakandamije abaturage, igisirikare kiba kigomba kubambura ubutegetsi bakabusubiza abaturage.’

Doumbouya ni umugabo wubatse ufite umugore w’Umufaransakazi babyaranye abana batatu.

Uyu mugore nawe akora muri Gendarmérie y’u Bufaransa.

Perezida Alpha Conde wahiritswe ari mu maboko y’ingabo zigize GPS, ndetse ibinyamakuru birimo Deutsche Welle byatangaje ko hari n’abandi bayobozi bakuru bafashwe n’izo ngabo.

Nubwo abagize GPS bamaze gutangaza ko bafashe ubutegetsi, haracyari urujijo ku ruhande ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu zihagazemo, dore ko zabanje kurwana n’iza GPS mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya.
Perezida Alpha Conde wahiritswe ari mu maboko y’ingabo zigize GPS,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger