AmakuruPolitiki

Major Gatete yavuze ku mutekano w’Abanyarwanda 6 barimo uruhinja bafungiye muri DR Congo

Major Gatete yavuze ku baturage b’Abanyarwanda bafashwe n’ingabo za Leta ya Congo FARDC babasanze mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.

Hashize igihe aba abaturage batandatu bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana,bafungiye muri Repuburika iharanira Demukarasisi ya Congo, bashinjwa kurenga umupaka bakajya gutashya mugace kabarizwa muri iki gihugu.

Aba baturage bagizwe n’abagore bari kumwe n’abana, abagore bane n’abana babiri b’abahungu bafashwe kuwa 22 Kanama aba bana umwe ni uw’imyaka irindwi n’undi w’amezi atandatu. Abo bagore harimo w’imyaka 65, imyaka 30, imyaka 26 n’uw’imyaka 24.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu n’inzego zitandukanye kuri uyu wa Kane baganirije abaturage babasaba kwirinda kunyura muri iki kibaya gihuza ibihugu byombi, ku mpamvu z’umutekano wabo.

Umuyobozi wa Batayo ya 63 mu ngabo z’u Rwanda, Major Gatete Marcel yagize ati “Ikibaya mukibagirwe kuko ni inzira munyuramo zitemewe, bikarangira mushyize igihugu mu bibazo byo gukurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga. Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere mu Rwanda.”

Major Gatete yakomeje yibutsa abaturage ko igihugu cy’u Rwanda gifite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha inzira z’ubusamo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yasabye abaturage kubahiriza amategeko birinda guca mu nzira zitemewe.

Ati “Murahinga mu keza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda ahubwo ugakomeza kuba hakurya? Ugasanga umuturage yambutse anyura inzira z’ubusamo mu kibaya, abashinzwe umutekano w’Igihugu bazagutandukanya bate n’umwanzi?”

Aba baturage nyuma yo gufatwa ubu bajyanywe gufungirwa ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma, bakaba bashinjwa kuba intasi.

Hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zirimo kwaka amafaranga menshi kugira ngo aba baturage babashe kurekurwa.

Ibi bije mugihe umwuka uri hagati y’ibihugu byombi utari mwiza, ibi kandi bikaba bimaze igihe, dore ko n’iki gihug cyakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger