AmakuruPolitiki

M23 yongrye kugaragariza amahanga amahano arigukorwa n’ingabo za Leta ya DRC

Umutwe wa M23 wongeye gutabaza amahanga uyamenyesha ko ingabo za Leta ya RDC ziri gutera ibisasu n’indege,ibifaru n’imbunda ziremereye mu duce dutuwemo n’abaturage b’abasivili.

Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,wavuze ko ingabo za FARDC n’abacancuro baryo bakomeje kwica abasivili kubera ibisasu ziri gutera mu basivili.

M23 yagize iti “Ingabo za Leta n’abacancuro bayo bari gukoresha kajugujugu z’intambara,indege z’intambara,ibifaru,n’intwaro zikomeye mu gutera ibisasu mu bice bituwe bigenzurwa na M23 birimo nka:Kibirizi,Kishishe,Kilorirwe,Kabati,Ruvunda,Kingi n’aho byegeranye.”

Uyu mutwe wavuze ko ingabo za RDC zigomba kuryozwa ubu bwicanyi ziri gukora ndetse ko zishe imyanzuro y’inama ya 20 ya EAC yahuje abakuru b’ibihugu yabaye kuwa 04 Gashyantare 2023,yabereye i Bujumbura.”

Colonel Ndjike Kaiko Guillaume umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru aheruka gutangaza ko M23 kenshi yarenze ku mategeko yo guhagarika imirwano yatanzwe n’inama za Nairobi, Luanda, n’iheruka y’i Bujumbura.

Colonel Ndjike yagize ati: “Kubirengaho guheruka byabaye ku munsi w’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu i Bujumbura”, aho avuga ko M23 yateye ibirindiro bya FARDC i Tuonane hafi ya Karenga n’i Rumeti hafi y’umusozi wa Mushaki, ni muri Masisi.

Icyakora,Major Ngoma yarabihakanye avuga ko FARDC ariyo ibatera kenshi.Ati: “Tubanza kubaburira ku gutera ibirindiro byacu, no kwica abavuga Ikinyarwanda bikomeje. [Iyo bateye] Dusubiza umuriro wabo, tubasubiza twihanukiriye. Kandi turabakurikirana kugira ngo ducecekeshe intwaro.”
Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 yabwiye BBC ko ibivugwa na Colonel Ndjike ari “uburyarya buri gukinwa na leta” kuko “ni ingabo za leta n’abo bafatanyije badutera.”

Kuwa gatandatu, Willy Ngoma yabwiye BBC ati: “Turi ku nkenegero za Sake”., naho Col Ndjike yavuze ko ingabo za leta zasubije inyuma M23 kure ya Sake.

Abantu ibihumbi bakomeje guhunga iyi mirwano berekeza i Goma na Minova mu majyepfo, Willy Ngoma ati “hari n’abahungira mu bice tugenzura”.

Iyi mirwano imaze amezi menshi yongeye kubura, yatumye abantu ibihumbi amagana bata ingo zabo bajya kuba mu nkambi z’impunzi zitandukaye, nk’uko imiryango itabara ibivuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger