AmakuruPolitiki

M23 yerekanye akavagari k’ibikoresho yatse ingabo za leta ya Congo-Kinshasa(Amafoto)

Abarwanyi b’umutwe wa M23 berekanye intwaro z’amoko atandukanye zirimo n’izikomeye uheruka kwambura Ingabo za Congo Kinshasa FARDC bamaze igihe bahanganye mu mirwano mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Igikorwa cyo kwerekana izi ntwaro cyayobowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma wari umaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yararasiwe ku rugamba ariko nyuma aza kugaragara ari muzima.

Mu mashusho uyu mutwe wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter, hagaragaramo intwaro nyinshi z’amoko atandukanye zatawe n’Ingabo za FARDC ubwo zari zisumbirijwe zigakizwa n’amaguru.

Intwaro zerekanwe zirimo ibisasu byo mu bwoko bwa Mortier 82-PM-41, Mortier de 60 mm, imbunda zo mu bwoko bwa RPG, Machine Gun n’izindi

Ni intwaro zafatiwe mu bice bitandukanye nka Tchanzu, Bugusa, Rutshuru na Bunagana. Mu bikoresho M23 yanerekanye harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep na yo ivuga ko yatawe n’Ingabo za Congo ndetse n’amasasu menshi.

Ku bwa Major Willy Ngoma, ngo ziriya ntwaro ni ikindi kimenyetso cyerekana ko uriya mutwe nta bufasha bw’intwaro uhabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga.

Ati: “None ibi byavuye muri Burkina Faso cyangwa muri Mali ya Asmi Goïta? Ni muri FARDC!”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger