AmakuruPolitiki

M23 yaciye amarenga y’uko urugamba rwakomeye isaba abaturage guhunga ikitaraganya

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwasabye abatuye mu gace ka Kabindi kwimukira igitaraganya mu mujyi wa Bunagana na Tchengerero nyuma y’uko umenye amakuru ko ingabo za FARDC ziteguye kubagabaho igitero.

Ibi M23 yabitangaje mu itangazo umuvugizi w’izi nyeshyamba za M23 , Majoro Wily Ngoma yacishije kuri Facebook. Majoro Willy Ngoma yasabye abaturage kuva mu ngo zabo bakerekeza muri Tchengerero mu mujyi wa Bunagana, kugira ngo batagirwaho ingaruka zo kuba baburira ubuzima muri iyi ntambara iri gutegurwa n’ingabo za Leta FARDC.

M23 ikomeza ivuga ko mu minsi mike intambara ishobora kurota kuko ingabo za Leta zikomeje imyiteguro ikomeye zifatanije na zimwe mu nyeshyamba bamaze igihe bifatanije, bigaragara ko biteguye kubagabaho ibitero.

Majoro Ngoma akomeza ahamya ko FARDC, FDRL n’umutwe w’inyeshyamba wa Nyatura bamaze kwitegura, bakaba bari gufatanya na MONUSCO, bifashishije, indege zayo mu kwegereza ibikoresho byabo by’intambara hafi y’ibirindiro bya M23.

Abajijwe icyo bifuza kuri Leta , Majoro Willy Ngoma yatangaje ko Guverinoma ya Congo yasinyanye nabo amasezerano, kandi bazi icyo uyu mutwe ushaka. Yongeraho ati :”Dushaka amahoro twebwe. Dushaka amahoro mu miryango yacu, mu bana bacu, ndetse n’ababyeyi bacu. Twabimenyesheje Leta ko dushaka amahoro, ariko bo bahitamo intambara, nyamara dukeneye ko bubahiriza amasezerano cyangwa bakareka tukagirana ibiganiro , kuko intambara ntacyo yageraho.”

Andi makuru agaragaza ko Ingabo z’u Burundi ziri muri iki gihugu ziteguye gufatanya na FARDC n’izi nyeshyamba kugira ngo bisubize umujyi waq Bunagana umaze igihe mu maboko ya M23.

Ingabo za Leta zimaze igihe zifatanije nazimwe mu nyeshyamba zibarizwa muri Congo zirimo na FDLR na Nyatura hamwe n’abandi, kugira ngo zirwanye M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger