AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Liverpool yamaze gusinyisha umuzamu uri mu ba mbere beza isi ifite

Ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza yamaze gukemura ikibazo cy’izamu ryayo, nyuma yo gusinyisha Allisson Becker usanzwe ari umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Brazil imukuye mu kipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’Ubutariyani.

Sky Sports ikorera mu Butariyani ivuga ko uyu musore yasinye imyaka 5 atanzweho angana na miliyoni 75 z’ama Euro ahwanye na miliyoni 67 z’ama Pounds.

Biteganyijwe y’uko uyu musore aza kugera mu mujyi wa Liverpool vuba na bwangu, akazakora ikizamini cy’ubuzima mu minsi mike iri imbere.

Alisson agiye kuba umuzamu wa mbere uhenze mu mateka y’isi nyuma ya Ederson Manchester City yari yaguze akayabo ka miliyoni 34 n’ibihumbi 700 z’ama Pounds.

Uyu mukinnyi kandi abaye uwa kane Liverpool isinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma ya Nabi Keita yakuye muri Leipzig, Fabinho yavanye muri Monaco ndetse na Xherdan Shaqir yavanye muri Stoke City.

Uyu muzamu wakiniye Roma imikino 49 mu mwaka w’imikino ushize, asanze muri Liverpool bene wabo Fabinho na Roberto Firmino. Ni we muzamu kandi wari mu izamu ubwo Liverpool yazereraga AS Roma muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league iyitsinze ibitego 7-6 mu mikino yombi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger