AmakuruImikino

Lionel Messi yaguze indege nshya yanditsemo amazina y’abagize umuryango we (+AMAFOTO)

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona yaguze indege ye kugiti cye yanditsemo amazina y’abana be n’umugore  we aAntonela .

Iyi ndege yanditseho yahawe izina rya nimero 10 , nimero uyu mukinnyi yambara ku mugongo iyo ari mukibuga yayiguze akayabo ka miliyoni 12 z’amapaundi.

Lionel Messi atangaza ko kugura iyi ndege ariyo azajya yifashisha igihe ari murugendo cyangwa ubutembere n’umuryango we.

Mu nzira zifashishwa ujya muri iyi ndege (Stairs /Escaliers), Messi yahisemo kuhandikisha amazina ye , umugore we Antonela n’abana be batatu ari bo Thiago,  Ciro na Mateo.

Iyi ndege irimo imyanya 16 yo kwicaramo ishobora gukorwamo ibitanda bigera ku umunani ikaba inarimo ubwogero bubiri n’igikoni kimwe.

Messi w’imyaka 31 mu mukino uheruka ikipe akinira ya FC Barcelona iheruka gukina wa Champions League , ni umukino banganyijemo na Tottenham igitego kimwe kuri kimwe , kuri uyu mukino Messi yanjiye mu kibuga asimbuye.

Indege nshya ya Lionel Messi
Inzira (stairway) yerekeza muri iyi ndege  ya Messi
Imbere muri iyi ndege
Messi mu mukino uheruka ikipe ye yanganyije na Tottenham Spurs
Twitter
WhatsApp
FbMessenger