Amakuru ashushyeImyidagaduro

Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio ashobora kuba atwite Inda ya 3

Umuririmbyikazi wakunze gukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda Lilian Mbabazi unafitanye abana babiri na Nyakwigendera Mowzey Radio nyuma yo kuvuga ko yishimiye kwitwa umubyeyi kuri ubu ashobora kuba atwite inda ya gatatu.

Lilian warumaze igihe ari inaha i kigali mu Rwanda mbere y’uko uwahoze ari umugabo we Radio yitaba imana ubwo yasubiraga  Uganda mu muhango wo kumushyingura Abenshi bamuzi bakomeje kumwitegereza cyane nubwo yari mu gahinda ko kubura uwo bagiranye ibihe byiza maze bihera ubwo batangaza ko Lilian ashobora kuba atwite inda ya gatatu bigendeye ku kuba yari yambaye imyambaro yambarwa n’abagore batwite kandi wareba ku nda ye ukabona asa  nkukuriwe aho benshi bemezaga ko inda afite yaba iri mu mezi 4 cyangwa 3.

Lilian Mbabazi yabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio abana babiri umuhungu n’umukobwa aribo Asante na Ayana Kazooba Sekibogo

Uyu mudamu wahoze mu itsinda rya Blu 3 ryakanyujijeho mu myaka yo hambere Abenshi bahise batangira kumwibazaho byinshi nyuma yo gukeka ko atwite aho bibazaga uwamuteye inda kuri ubu atwite  dore ko we na Radio bari baratandukanye nubwo mu masaha atambutse abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda ndetse n’ishavu  yagize amenye ko Radio Mowzey ise w’abana be babiri yitabye Imana aho yagize ati:

Nari nkiri gushaka imbaraga n’amagambo yo kukuvugaho papa Asante. Nari ndi mu nzozi mbi byari byarananiye gukanguka. Kuba nziko ntashobora kuvugana nawe cyangwa ngo nkubone birankomereye. Nishimiye ko nasangiye nawe ibihe byinshi, ndashimira abana bajye nawe. Usize icyuho kitazasibwa n’undi muntu. Nzagukunda iteka kandi Imana ikomeze kuma imbaraga zo kurera abana bacu bazakomeze umurage wawe….papa Asante turagukumbuye cyane, kandi buri gihe ndakubona iyo ndebye mu maso y’abana twabyaranye. Amagambo ntashobora gusobanura ibyiyumviro byanjye muri ibi bihe.”

Nubwo tucyiri kubakuricyiranira iyi nkuru amakuru atugeraho nuko inda Lilian atwite kuri ubu ngo yaba yarayitewe n’umuzungu nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Blizz Uganda Entertainment.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger