AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Kwizera Olivier yifashishije amagambo ya Loris Karius asaba imbabazi abafana b’Amavubi

Nyuma yo gukora ikosa ryabaye imbarutso yo kugira ngo ikipe y’igihugu Amavubi itakaze umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika atsinzwe 2-1 na Cote d’Ivoire, umuzamu Olivier Kwizera yifashishije amagambo yenda gusa n’ayo Loris Karius yakoresheje asaba abafana ba Liverpool imbabazi nyuma yo kubatanga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league.

Nyuma y’amakosa Karius yakoze, yanditse ubutumwa busaba imbabazi bugira buti”Loris Karius mu by’ukuri ntiyigeze asinzira kugeza magingo aya…ibyabaye birakirukanka mu mutwe  wanjye…mbikuye ku mutima, ndasaba imbabazi bagenzi banjye, mwebwe abafana ndetse n’abayobozi muri rusange.”

“Nzi ko nakoze amakosa abiri akomeye yabagushije hasi. Nk’uko nabivuze, ndagerageza kubyikuramo ariko bikanga kandi birakomeye cyane kuko twumvaga ko tugomba gutsinda Real Madrid kandi twari mu mukino igihe kirekire….”

Olivier wakoze ikosa risa n’iryo Karius yakoze ku gitego cyatsinzwe na Karim Benzema na we yasabye imbabazi Abanyarwanda abinyujije mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ubu butumwa buragira buti”Sindasinzira kugeza magingo aya…ibyabaye birakirukanka mu mutwe wanjye, ndasaba imbabazi nyinshi bagenzi banjye, mwebwe abafana ndetse n’ubuyobozi. Nzi ko nakoze ikosa ryabagushije hasi. Murakoze, ubutaha tuzagaruka dukomeye kurushaho.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger