AmakuruImikino

Kwegura byo ntabwo biri mu masezerano yanjye_Mashami ukomeje kotswa igitutu

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangaje nta gahunda afite yo kwegura ku nshingano zo gutoza iriya kipe kuko kwegura bitari mu masezerano ye.

Mashami yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino wa gatatu wo mu tsinda E Amavubi yatsinzwemo n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0, mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Gutsindirwa uyu mukino i Kigali byatumye abashidikanya ku bushobozi bw’umutoza Mashami bamusabye kwegura cyangwa akirukanwa, bijyanye no kuba nta musaruro babona yazageza ku Mavubi y’u Rwanda.

Mu bababajwe cyane n’imyitwarire y’Amavubi harimo umunyamakuru Taifa Bruno wavuze ko uzongera kumubona kuri Stade areba Amavubi ya Mashami na Sosthène Rumumba yazamufata akamufunga.

Mugenzi we Sam Karenzi bakorana kuri Fine FM mu butumwa yamenyesheje FERWAFA na Minisportw we yagize ati: “Ikifuzo: Maze mudufashe Mashami n’abamwungirije bahindurirwe imirimo, kandi rwose ntihazagire umutoza w’umunyarwanda wongera guhabwa Amavubi vuba aha!”

Mutabaruka Angelbert we yanditse kuri Twitter ati: “Ese ni FERWAFA yananiwe kwirukana Mashami? Ni Minisports se yabinaniwe? Uwabinaniwe akwiriye kwirukanwa mbere ye, ubundi Mashami n’abamwungirije bose bagahabwa akandi kazi ahandi… Ubu se koko yakuyemo Rafael York yitwaje iki? Impinduka zirakenewe.”

Umunyamakuru Richard Kwizera wa KT Press we yagaragaje ko Mashami yari akwiye gukora uko ashoboye ntatsindirwe na Uganda i Kigali, agaragaza impungenge z’uko Amavubi ashobora gutsindwa nabi mu mukino wo kwishyura uzabera muri Uganda ku Cyumweru.

Umutoza Mashami Vincent aganira n’itangazamakuru, yavuze ko nta kintu na kimwe yishinja kuko abakinnyi yahamagaye ari bo igihugu gifite.

Ati: “Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite ni bo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w’ihariye twasize hanze.

“Tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi na bo bategura ibyabo; ariko turatsinzwe, turababaye.”

Yakomeje avuga ko nta bwoba afite bwo gutakaza akazi ndetse ko nta na gahunda afite yo gusezera kuko bitari mu masezerano ye.

Ati: “Icyo nakubwira ntabwo mfite ubwoba na buto bwo kuba nabura akazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.”

Gutsindwa na Uganda byasize Amavubi ku mwanya wa nyuma mu tsinda E n’inota rimwe, mbere yo guhurira na Uganda mu mukino wa kane wo mu itsinda uzabera muri kiriya gihugu ku Cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger