Imyidagaduro

Kubera igitutu cya Watsapp , Senderi agiye kurongora

Umuhanzi Senderi international Hit yamaze gutangaza ko uyu mwaka wa 2018 uzasiga arongoye kubera igitutu cya Watsapp agenda ashyirwaho na bamwe mu bamwandikira  nyuma yo gusigirwa igifunguzo na Amag The Black.

Senderi yemeza ko atararangiza guhitamo umukobwa abona bazabana nubwo ateganya kurongora muri uyu mwaka wa 2018.

Senderi ati: ”Yego nzarongora uyu mwaka rwose ndambiwe ibintu bagenda bandika kuri za whatsapp.. ba Ama G bansigira ibifunguzo barangije gahunda zabo, nzabaha ifoto vuba rwose z’uwo nzaba nahisemo. Ndi mu nzira n’ubu ndi kujya kumushaka Kimironko.”

Senderi International Hit amaze gutangaza ibi  nyuma yuko aherutse gutangaza amagambo yumvikanisha ko ubukene ndetse n’inzara bimurembeje ndetse agasaba abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ngo bazakureho imbogamizi y’imyaka arengeje ku bemererwa kujya muri iri rushanwa kugirango nawe azarijyemo maze azabone ku mafaranga bagenera abahanzi baririmo .

Senderi agiye kurongora nyuma yo gusigirwa igifunguzo na Amag The Black

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger