Amakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Knowless yatangaje impamvu yahisemo Bruce Melody ngo bahurire mu gitaramo

Knowless yagarutse ku cyamuteye guhitamo umuhanzi Bruce Melody ngo bakorane igitaramo nyuma y’imyaka myinshi badahurira mu gitaramo kimwe biteguriye biciye munzu ibatungayiriza umuziki ya KINA MUSIC doreko ntawundi muhanzi uzaririmbamo kuburyo Knowless na Bruce Melody bazaririmba hafi amasaha 3 ntawundi ugaragaye ku rubyiniro aririmba.

Iki ni igitaramo giteganyijwe kuba kuya 23 ukuboza 2017 , kibere muri Radisson Blue Hotel aho kwinjira azaba ari amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15 000) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi icumi (10 000) mu myanya isanzwe. Imiryango ikazaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abajiweimpamvu yahisemo Bruce Melody ngo abe ariwe bafatanya muri iki gitaramo, Knowless yasubijeko atamuhisemo ahubwo buri umwe yahisemo undi .

Nkowless aseka cyane  ati:” hhhhhhhh sinamuhisemo ahubwo twahitanyemo yasanze arinjye ubereye ko tuzakorana kiriya gitaramo najye nsanga ari uko duhitamo guhuza ibikorwa niko guhitamo ko twakorana muri kiriya gitaramo.”

Si kenshi abahanzi bo mu Rwanda bashobora gutegura igitaramo ku giti cyabo, kenshi usanga abahanzi bategereza ko hari ikompanyi runaka itegura igitaramo ikabatumira cyangwa ko bategura igitaramo cyo kumurika Album.

Aba bahanzi bahuriye muri iki gitaramo bise “Holday Cheer”, mu gihe bari bamaze iminsi bafiteindirimbo zakunze kumvikana cyane haba kuri radiyo cyangwa n’ahandi hose mu tubyiniro, izi ndirimbo ni “Ikinya” ya Bruce Melody ndetse n’izindi za Knowless nka “Winning team” ndetse iyi ndirimbo yanavuzweho byinshi n’abakunzi bumupira w’amaguru mu Rwanda kuberako yacuranzwe ubwo umukino wahuzaga APR FC na RayonSport i Gisenyi muri Super Cup umuriro ukabura umukino utarangiye . Aha benshi bavuzeko bayicurangiye abafana ba Rayonsport kuberako umukino wahagaze Rayonsport ariyo yatsinze.

Ishimwe Clement uyobora KINAMUSIC we asanga bidakwiyeko abahanzi bakora ibitaramo aruko ikompanyi runaka yishyuye umuhanzi cyangwase umuhanzi agategura igitaramo cyo kumurika Album, akomeza avugako iki ari igitaramo kigomba guhindura iyo myumvire.

Ubusanzwe iyo umwaka uri kurangira abahanzi banyuranye bahurira mubitaramo mu minsi  mikuru isoza umwaka doreko rimwe na rimwe abahanzi bo mu mahanga banaza gutaramira abanyarwanda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger