AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali:Ararira ayo kwarika nyuma yo gukundana n’uwo bahuje igitsina amushakaho VISA bikarangira amucitse

Umusore uvuka mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge witwa Kamali, yemeza ko yigeze gukundana n’umusore mugenzi we bahuje igitsina kugira ngo bimufashe kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko, mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yemeje ko kwifuza kujya ku Mugabane wa Amerika kwe, byatumye akora ibintu byinshi birimo n’ibidakorwa kugira ngo arebe ko yazakandagira kuri uwo mugabane ku buryo byageze aho anakundana n’umusore w’umunyamahanga (Umuzungu) kugira ngo arebe ko byatuma abona (Visa).

Ahamya ko yakundanye na mugenzi we nyuma y’uko abantu abamubwiye ko ababana bahuje ibitsina bakunze guhabwa Visa cyane cyane iyo bagaragaje ko mu bihugu bavukamo bahohoterwa.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubwirwa ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika haba imirimo myinshi ndetse n’abakora icirritse baba bahembwa agatubutse yatangiye gukoresha uko ashoboye kugira ngo azahagere.

Yagize ati “ Gukunda Amerika byankoresheje amahano menshi uzi ko byageze aho binsaba ko buri Weekend nsohokera muri hoteli ngo ndebe ko nahakura n’umuzungukazi ku buryo hari n’igihe naguraga fanta nkayinywa amasaha ane kubera uburyo ziba zihenze rimwe na rimwe nkanyuzamo nkajya no mu tubyiniro bakunda kujyamo.”

Yavuze ko nyuma yo kumara umwaka yarabuze umuzungukazi, yaje gukundana n’umusore mugenzi we uvuka mu Buholandi.

Ati “Byageze aho noneho nza gukundana n’umusore mugenzi wanjye w’Umuholandi kugira ngo ndebe ko basi yazibeshya akanshakira visa nagerayo nkamucika ariko biranga.”

Yemeza ko mu myaka ibiri yamaze akundana n’umusore mugenzi we yahuriyemo n’ingorane nyinshi adashobora kwibagirwa.

Yagize ati “Ariko uzi gusomana n’umusore mugenzi wawe cyangwa kuryamana nawe bitakurimo ahubwo ari visa ushaka gusa? nahuriyemo n’ibigeragezo kuko yamfataga nk’umugabo we.”

Yakomeje avuga ko uwo musore w’umuzungu yaje kugira ibyago apfusha se biba ngombwa ko ajya kubanza kumureba ku buryo kuva icyo gihe ataragaruka mu Rwanda cyangwa ngo yongere kumuvugisha akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko nta kintu kijya kimubabaza nk’iyo yibutse uburyo yasomanaga akanaryamana n’uwo bahuje igitsina bitamurimo ahubwo agamije kureba ko yazabona ibyangombwa bimujyana mu mahaganga bikanarangira atabibonye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger