AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Kigali: Zahinduye imirishyo! Uzajya araba afite imyanda myinshi kurusha abandi mu rugo ni umukire ukomeye

Mu mujyi wa Kigali hari hamenyerewe ko abaturage bishyura amafaranga ya sosiyete ishinzwe gukura imyanda nu ngo zabo ikajyanywa ahabugenewe, ibi byaje guhinduka nyuma yaho hatangijwe umushinga watumye iyi myanda ihinduka imari ikomeye.

Byari bimaze igihe abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi bishyura sosiyete zibatwara imyanda kugira ngo ziyibakize mu ngo zabo, Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga uzatuma abaturage batangaga iyo myanda bakishyura, ari bo bazajya bishyurwa.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabigarutseho nyuma yo gutangiza umushinga ugamije kubyaza umusaruro imyanda ikusanywa mu mijyi ndetse no gucunga imyanda iteje akaga mu Rwanda.

Ni umushinga ugiye guhera mu Mujyi wa Kigali ariko ukazakomereza no mu yindi mijyi itandukanye mu Gihugu, by’umwihairiko iyunganira Kigali, ukaba ugiye gutangira nyuma y’amasezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye n’iya Luxembourg agamije gushyigikira ubutwererane no guhererekanya ubumenyi butandukanye mu ikoranabuhanga.

By’umwihariko ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iya Luxembourg bushamikuye kuri uwo mushinga wiswe “Imyanda iganisha ku butunzi: Gutunganya imyanda ikomeye yo mu mujyi (MSW) no gucunga imyanda iteje akaga mu Rwanda.”

Minisiriti Dr. Mujawamariya yavuze ko iby’ingenzi bizakorwa muri uwo mushinga ari ukunoza uburyo bwo kugeza imyanda ahabugenewe, gutandukanya ubwoko bw’imyanda, ndetse no kubyaza umusaruro iyo myanda ku buryo bufitiye inyungu abaturage bayiha abashobora kuyibyazamo ibindi bintu.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzafasha mu kubyaza gazi n’ifumbire mu myanda ibora, mu gihe indi myanda irimo iya pulasitike n’ibyuma izajya ibyazwamo ibikoresho bishya byifashishwa n’abaturage akamaro mu buzima bwa buri munsi.

Dr. Mujawamariya yavuze ko agaciro k’ibizajya bikurwa mu myanda ari ko kazatuma abayitwara bagomba kujya bishyura abayibahaye, ati: “Aho kugira ngo twishyure badutwarire imyanda, ahubwo bazajya batwishyura ngo tubahereze imyanda… Turifuza kugera aho umuturage abona ko umwanda uvuye iwe ari imari.”

Uyu mushinga ugiye gutangirizwa mu Mujyi wa Kigali, ukazakomereza no mu yindi mijyi itandukanye y’Igihugu mu gihe uzaba umaze kugaragaza ko ugenda neza nk’uko wateganyijwe.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yasabye abaturage gufatanya na Leta y’u Rwanda muri uru rugendo rugamije kubungabunga ibidukikije mu buryo bubyara inyungu zirambye. Uruhare rwabo ku ikubitiro ni ukugira akamenyero ko gutandukanya imyanda ibora n’itabora kugira ngo bijyebyorohera abayitwara n’abayibyazazamo undi musaruro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yahaye ikaze uwo mushinga uje wunganira icyerekezo cyo kubaka umujyi utangiza ibidukikije, kuko ugaragaza uburyo bwo gucunga imyanda mu buryo burambye.

Yagize ati: “Kubyaza umusaruro imyanda ntabwo biri ku rwego rushimishije, ntabwo turagera ku kigero gishimishije, ni na yo mpamvu uyu mushinga twatangije uyu munsi ugaragaza uburyo tubasha kubikora mu buryo bwiza.”

Yavuze ko uyu mushinga ugiye kuba n’isoko y’ubukungu buva ku myanda kuko uzahanga imirimo, ndetse unatume abatanga imyanda bajya bishyurwa aho kugira ngo abe ari bo bayishyurira. Ati: “Uyu munsi turishyura ngo badutwarire imyanda ariko ejo n’ejo bundi uyitwara azajya aza na we ayigure.”

Uyu mushinga utangijwe mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bo mu Rwanda bukomeje kujyana no kwaguka kw’imijyi, bityo bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’ibidukikije mu gihe hatabayeho igenamigambi rikwiye kandi rikorewe Igihe.

Umujyi wa Kigali ubwawo ukomeje kwagukamo ibikorwa by’iterambere ndetse n’abaturage bariyongera ubutitsa, bityo gutegura gahunda ihamye yo gucunga imyanda iva mu ngo z’abaturage, mu nganda n’ahandi ni ingenzi mu kwirinda ko umujyi wose wahinduka ikimpoteri.

Hagendewe ku bimpoteri bisanzwe, imyanda ihajyanwa buri mwaka yavuye kuri toni 141.38 zabarwaga mu mwaka wa 2006 zigera kuri toni 495.76 kugeza mu 2015 kandi iyi mibare iganda yiyongera buri mwaka.

Minisitiri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubigisa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger