AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali: Umunyonzi yagaragaye ahetse moto ku igare bishobera benshi basingiza igare Bati” N’imodoka tuzaziheka”

Ifoto y’ununyonzi upakiye moto ku igare ikomeje ikomeje kuvugisha benshi ururondogoro nyuma yo kubona ibyo bakomeje kwita ibidasanzwe mu maso yabo barushaho gusingiza igare.

Ni ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Facebook ruhuriraho umubare munini w’urubyiruko ndetse n’udushya turugaragaraho tukarushaho kuba twinshi.

Uwashyize iyi foto ahagaragara, yanditse agaragaza uburyo bitangaje kubona igare ritarengeje ibiro icumi riheretse ikinyabiziga kiremereye kandi kimenyereweho kunyaruka nka moto.

Yavuze ko iyi foto yafatiwe mu mujyi wa Kigali, nyuma y’uko umumotari moto yanupfiriyeho kuyisunika bikamubera amayobera agahitamo kwiyambaza mugenzi we nawe utwara ikinyabiziga cy’amapine abiri cyitwa igare.

Uyu mumotari ngo yabanje kwiyambaza abamotari bagenzi be ngo bamufashe kuyitwara ariko biranga birananirana,ashatse imodoka ngo imufashe kuyitwara ntibyahita bimworohera niko kwitabaza umunyonzi.

Nk’umuntu umenyereye gutwara imitwaro iremeteye, uwo munyonzi yashatse abayimuteruza gusa ubundi ayishyira ku ntebe y’inyuma yagenewe imizigo ayizirikisha umukoba wabigenewe ayitwata nta mananiza mpaka ku mukanishi.

Uwabonye iyi foto wese yabivuze ukwe, gusa icyahuriweho na benshi nibugusingiza igare ritabara ahakomeye abandi bati umunyonzi ku isonga.

Bagiraga bati:”Igare ryubahwe, umunyonzi hejuru cyanee n’imodoka turaje tuziheke”.

Hari n’abagaragaje ubutumwa bwabo mu buryo bw’isomo rikomeye bagaragaza ko ku Isi ibintu ari magirirane. Byanga byakunda ntakintu kitagira akamaro iyo igihe cya cyo cyo kukagira kigeze.

Ifoto y’umunyonzi utwaye moto ku igare ikomeje gutangaza benshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger