AmakuruPolitiki

Kigali: Jenerali (Rtd) Marcel Gatsinzi yashyinguwe mu cyubahiro

Jenerali (Rtd) Marcel Gatsinzi witabye Imana ku wa 6 Werurwe 2023 mu Bubiligi azize uburwayi yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16/ Werurwe/2023 mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Ni umuhango wari witabiriwe n’ umuryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikari bakuru mu ngabo za RDF, umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ umutekano Jenerali James Kabarebe, Jenerali Patrick Nyamvumba. Jenerali Major Albert Murasira minisitiri w’ ingabo z’Igihugu, Bernard Makuza, Gatabazi Jean Marie Vianney n’ abandi banyacyubahiro.

Mu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda bwasomwe mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bugaruka ku bigwi byaranze Gen Gatsinzi mu mirimo ye bwatanzwe n’ umujyanama wa Perezida mu by’ umutekano Jenerali James Kabarebe buragira buti:

Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda aha ubutumwa bw’akababaro umuryango ku munsi wo guherekeza nyakwigendera Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Muryango, bavandimwe nshuti z’umuryango wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, muryango mugari w’ingabo za RDF, bayobozi b’inzego z’umutekano n’ iza guverinoma. Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wanjye n’iry’umuryango mugari w’ingabo z’u Rwanda twifanyije namwe kuri uyu munsi w’akababaro duherekeje mu cyubahiro Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye, cyane cyane ku muryango wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda no ku gihugu muri rusange, cyane iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, mu mirimo myiza n’ibigwi bye. Haba mu rugamba rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere, yarakomeje kugeza aho agiriye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yakoreye igihugu mu bwitange, atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho agiriye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yakoreye Guverinoma n’Ingabo z’u Rwanda mu nzego nyinshi zitandukanye. Izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi bwo kuzuza indangagaciro zibereye igihugu n’ingabo z’u Rwanda. Yaharaniraga iteka ko abo ayobora bubahiriza izo ndangagaciro. Atabarutse igihugu n’umuryango twese tukimukeneye.

Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi. Nanone mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’igihugu binyuze muri ministeri y’ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe no mu muco wacu.

Nshoje nongera kubashimira kuba mwifatanyije n’umuryango ndetse n’ingabo za RDF muri rusange mu gutabara umuryango no guherekeza mu cyubahiro Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi. Mukomere kandi mukomeze kuba hafi umuryango muri ibi bihe bitoroshye.

Imana ihe Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi kuruhukira mu mahoro.

Mu buhamya bwatanzwe n’umuhungu we Gatsinzi Daniel yavuze ko yakomeje kubigisha gukundana gukunda igihugu no kuzagikorera, bagatanga umusanzu. Yakomeje ashimira abasirikare bakuru bari aho, ndetse anashimira Perezida wa Repubulika. Avuga ko basigaranye umuryango mugari nubwo se atashye.

Abizeza ko bazagera ikirenge mu cya se akomeza abizeza ko batazigera babatenguha nk’uko nawe atabatengushye. Ababwira ko iyo se aza kuba ahari yari kubashimira ndetse akanababwira ko abakunda. Usibye ko natwe rero tubakunda bituvuye ku mutima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger