AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Kenya yavuguruje amakuru avuga ko nayo yaziwe na Ebola

Ku munsi w’Ejo kuwa Mbere taliki ya 17 Kamena 2019, amakuru atandukanye yacicikanye mu bitangazamakuru avuga ko igihugu cya Kenya nacyo cyaziwe n’icyorezo cya Ebola nyuma y’uko cyari kimaze iminsi kivugwa muri Uganda.

Ibi byavuzwe bitewe n’umugore wari washyizwe mu kato muri Kenya bitewe n’uko yari afite ibimenyetso bisa n’ibyarwayi ba Ebola nk’uko abashinzwe ubuzima mu gace ka Kericho bari babitangaje.

Kuri uyu wa Kabiri,Minisiteri y’ubuzima muri Kenya yemeje ko nta ndwara ya Ebola iri muri iki gihugu, nyuma y’ibizamini byakorewe uwo mugore wari ufite ibyo bimenyetso.

Uyu mugore yari aherutse kujya mu gace kegereye umupaka wa Uganda, igihugu cyagezemo iyi ndwara mu cyumweru gishize mu gice cy’uburengerazuba ariko ubu naho abategetsi bavuga ko nta murwayi wayo ugihari.

Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko, yahise afatwa ibizamini. Abashinzwe ubuzima muri Kenya batangaje ko ibisubizo bivuga ko nta burwayi bwa Ebola uyu mugore afite.

Ku cyumweru, uyu mugore yashyizwe mu bitaro afite ibimenyetso birimo kuribwa umutwe, umuriro, kuribwa mu muhogo, kubabara mu ngingo, no kuruka – ibimenyetso biri mu biranga Ebola.

Yahise ashyirwa mu kato mu gihe bafashe ibizamini ngo bapime indwara afite.

Ibi byatumye igihugu cya Kenya gikangarana kubera aya makuru. Umunyamakuru wa BBC Anne Soy avuga ko ibikorwa bimwe by’ubucuruzi muri Kericho byahise bifunga, abantu benshi bava mu mujyi kubera ubwoba.

Ibi ngo byabaye kandi nk’ikizamini cy’uburyo Kenya yaba yiteguye guhangana n’iyi ndwara ubu ivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi Kongo aho imaze kwica abantu barenga 1,400 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger