Amakuru

Kenya: Impanuka y’imodoka ihitanye abagera kuri 50

Mu gihugu cya Kenya mu karere ka  Kericho,  ahagana mu Burengerazuba bw’iki gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu impanuka y’imodoka yahitanye abantu basaga 50 abandi barakomereka bikomeye .

Iyi mpanuka y’imodoka ya bisi yabirindutse irenga umuhanda, Capital Fm  radiyo yo muri Kenya ivuga ko umupolisi wageze ahabereye iyi mpanuka James Mugera  yavuze ko muri mpanuka haguyemo abagore 12, abagabo  31 n’abana barindwi.

Polisi yo mu gace iyi mpanuka yabereyemo ivuga ko iyo modoka yari ivuye i Nairobi yerekeza mu Burengerazuba bwa Kenya aho yari itwaye abantu 60 umubare udagurizwaho na bamwe kuko hari abari kuvuga ko abagenzi bari 67, gusa ngo  mu bapfuye harimo abana umunani bari munsi y’imyaka itanu.

Iyi mpanuka yari ikomeye cyane kuko igisenge cy’imodoka cyose cyavuyeho  kigatandukana n’imodoka. Bivugwa ko yari iri kuzamuka ahantu hahanamye ikaza gusubira inyuma, ikagwa muri metero 20.

Ubutegetsi bwa Kenya bumaze igihe bugerageza kugabanya impanuka z’imodoka, na cyane cyane mu guhagarika amashyirahamwe yo gutwara  abantu n’ibintu akunze gukora impanuka zo mu muhanda.

Ishyirahamwe ry’umuryango wabibumbye ryita kubuzima bwa muntu (OMS) rivuga ko igihugu cya Kenya kiri mu bihugu birimo impanuka nyinshi z’imodoka, aho abantu bari hagati ya 3000 na 13000 bapfa kubera impanuka zo mu muhanda ku mwaka.

Igisenge cy’imodoka cyatandukanye n’imodoka kigwa kure yayo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger