AmakuruAmakuru ashushye

Kenya : Mu cyumweru kimwe Abasirikare b’u Rwanda bavuye abaturage basaga1,129

Mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivili muri Afurika y’Iburasirazuba cyasojwe kuri uyu wa Gatatu, itsinda ry’abaganga b’Ingabo z’u Rwanda ryashoboye kuvura abarwayi 1129 ku buntu, muri Kenya.

Icyo gikorwa cyiswe EAC Armed Forces Civil-Military Cooperation Week, Ingabo z’u Rwanda zagikoreye ku Kigo Nderabuzima cya Muumandu, mu Ntara ya Machakos.

Muri icyo cyumweru cyasojwe ku wa Gatatu 13 Ukwakira iri tsinda ry’abaganga ba RDF ryatanze ubuvuzi ku ndwara z’abana, iz’abagore, ubuvuzi bw’imbere n’ubuvuzi rusange bw’indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amaso n’ubw’amenyo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera ku wa 12 Ukwakira yasuye ririya vuriro rya Muumandu Health Center, avuga ko ibikorwa bya RDF na KDF bigaragaza isura nyayo yo kwishyira hamwe EAC iharanira.

Maj Gen S O Radina wo muri KDF, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku murimo ukomeye zakoze kuri Muumandu Health Center.

Ati “Iyo umubano ari mwiza, abaturage bacu nibo babyungukiramo.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare muri EAC Col R Kiptoo, yavuze ko ubunyamabanga bwa EAC bwishimiye imirimo yakozwe muri ibi bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu bigize uyu Muryango kuko byagize uruhare mu kwagura umubano w’ibihugu no gushimangira ubufatanye bwa Polisi n’abasivili.

Yakomeje avuga ko abarwayi bahawe ubwo buvuzi banyuzwe cyane na serivisi zizira amakemwa bahawe na RDF.

U Rwanda rwari rwohereje abaganga 19 muri kiriya gikorwa cyaberaga muri Kenya kuva ku wa 9-13 Ukwakira 2020. Cyaberaga mu Ntara za Machakos, Kajiado na Nairobi.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha ushinzwe ibikorwa bihuza igisirikare n’abaturage muri RDF (J9). Zakoreraga mu Ntara ya Machakos, mu bikometero 85 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Iki gikorwa ni ngarukwamwaka, kigamije kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu binyuze mu bikorwa bihuza abasirikare n’abasivili.

Iyi ni inshuro ya gatatu kibaye. Ebyiri ziheruka cyabereye muri Uganda mu 2018 no mu Rwanda mu 2019.


 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger