Karasira Aimable yapfuye mbere y’amasaha make ngo afungurwe
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo. Haburaga amasaha make ngo asohoke muri gereza kuko igihano cye cyari cyarangiye.
Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ku munsi wo ku wa Gatatu ubwo Karasira yari amaze kugenzurwa habura amasaha make ngo asohoke muri gereza, aribwo yanyweye iyo miti yamufashaga ku burwayi bwo mu mutwe yari afite.
Ati “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya nk’amasaha atandatu, ariko kuko yayinyoye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi ni yo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga.”
Sengabo yavuze ko yapfuye mu masaha y’ijoro, ahagana Saa Sita.
Hategerejwe raporo ya muganga igomba gusobanura imvano y’urupfu rwe, ariko ubusesenguzi bw’ibanze bugaragaza ko yishwe n’imiti myinshi yanyoye.
Akomeza ati “Ibyo byabaye ibisabwa byose kugira ngo afungurwe byarangiye. Ariko iyo birangiye haba hasigaye gusakwa, gusohoka. Ni icyo cyari gisigaye, afata ya miti noneho arayigotomera.”
Karasira wamenyekanye nka Prof Nigga yari yarahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda. Yari arangije igihano cy’imyaka itanu yari yakatiwe.
Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza ku wa 30 Nzeri 2025.
Ugendeye ku buryo iminsi igize umwaka mu Igororero ibarwa, Karasira yarangije igihano cye ku wa 6 Gicurasi 2026.
Yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibindi byaba byari iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa imyaka itanu, urubanza mu bujurire rukaba rutari rwakaburanishijwe.
Igororero ryo ryagaragaje ko iyo bugiye gufungura umuntu burebera gusa ku cyemezo kimufunga cyashyizwe muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa.

