AmakuruPolitiki

Kamonyi: Abaturage beruye babwira RIB impamvu itangaje banywa Kanyanga

Kuwa 20 Nyakanga 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwegereye abaturage batuye mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, mu bukangurambaga ikora ikegera abaturage aho batuye kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye zirimo no gukemura ibibazo byabo.

Mu byagarutsweho harimo kurwarwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, aha bamwe mu baturage bagaragaje impamvu bahitamo kuyinywa bavuga ko hari abanywa iki kiyobyabwenge bagamije gucurika inzoka zo mu nda.

Nsabimana Daniel umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibiyobyabwenge n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge yavuze ko uwahinze, uwahishe, uwatunze n’uwacuruje urumogi iyo afashwe akagera imbere y’Urukiko icyaha kimuhama ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Yagize ati“Uretse urumogi kandi ukoresha n’ibindi biyobyabwenge birimo kanyanga, rwiziringa n’ibindi iyo abihamijwe n’urukiko nawe arabiryozwa.”

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngamba ya Kamonyi mu biganiro bagiranaga na RIB bayibwiye ko biriya biyobyabwenge bumvaga ko hari indwara bivura.

Umwe ati“Kanyanga hari abayinywa bagirango bacurike inzoka”

Undi nawe ati“Rwiziringa hari ubwo yifashishwa ku nka kugirango ivure ikibagarira”

Nsabimana Daniel ukorera RIB yabwiye bariya baturage ko ibyo bibwira atari byo. Ati“Ibyo bya rwiziringa byakoreshwaga abavuzi b’amatungo(Veternaire) bataraza cyangwa ngo babe benshi ahubwo ni mubagane niba urwaye inzoka jya kwa muganga iby’uko kanyanga ivura inzoka sibyo ahubwo iraguhuhura.”

RIB ikomeza ivuga ko akenshi urubyiruko arirwo rukoresha ibiyobyabwenge ariko bidakwiye ikindi abaturage bibukijwe nuko agati kamwe ku rumogi kugahinga biri mu kiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Nsabimana yagize ati“Birababaje kuba umuntu ava mu bandi akajya gufungwa burundu azira ibiyobyabwenge bibujijwe.”

RIB mu kurwanya ibiyobyabwenge ifatanyije na RBC ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikunde ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, tubyirinde”.

RIB kandi ibwira abantu kwirinda ibyaha byose ndetse no kubungabunga ibidukikije kuko ubirenzeho anabihanirwa n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger