Amakuru ashushyeImyidagaduro

Justin Bieber yaciye amarenga y’uko yaba agikunda byo gupfa Selena Gomez

Justin Bieber wamamaye ku Isi mu muziki , yashyize hanze indirimbo ituma abantu bavuga ko yaba agifite ibikomere by’urukundo rwigeze kwaka hagati ye na Selena Gomez.

Uyu muhanzi amaze amasaha make asohoye indirimbo yise “Friends” , ni indirimbo yongeye kubyutsa impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo arimo yiganjemo ayo gusaba imbabazi umukobwa bigeze gukundana, akamubwira ko nta mahoro afite batari kumwe akamusaba ko nibura bakongera kuba inshuti zisanzwe.

Amwe mu magambo arimo Justin Bieber  aba agira ati”Mfite impungenge, ese njye nawe twakomeza kuba inshuti? , ntago bishobora kurangirira aha , n’ubwo ntifuza ko birangira, bibaye twakomeza tukibera inshuti zisanzwe?”

“Wibaza impamvu mpora nguhamagara ? nkaho mfite irindi banga ryihariye , gusa hoya sinakwihanganira ko birangirira aha, kandi ndabizi ko uzi ibanga ryiza njye nawe tuziranyeho?”

Dailymail yatangaje ko iyi ndirimbo yakuruye impaka ahantu hatandukanye ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko yaba ari kubwira Selena Gomez bakundanye, bakaza gutandukana muri 2012 ku mpamvu bose bavuze bagizemo uruhare gusa bakazihisha itangazamakuru.

Indi mpamvu abantu badashidikanya kuvuga ko uyu muhanzi nta kabuza yaririmbaga Selena ni aho avuga ngo bafitanye ibanga ryihariye , aha bihita biba nko gukoza agati mu ntozi kuko iryo banga benshi bahita bavuga ko ari ubusugi uyu mukobwa yatakaje kubera Bieber ndetse akabihamirisha impeta y’ubusugi yari yarahawe na se akaza kureka kuyambara.

The ex factor! Justin Bieber's fans have gone wild on social media amid speculation his latest track, Friends, could be about ex-girlfriend Selena Gomez 
Justin Bieber na Selena Gomez bagikundana

Kuri ubu Selena Gomez  w’imyaka 25 ari mu buryohe bw’urukundo na The Weeknd, urukundo rwabo rukaba rwaratangiye kuvugwa mu mpera za 2016 gusa rukaza kugaragarira buri wese mu ntangiro za 2017 ndetse naba bombi batangira kubihamya ahantu hatandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.

The Weeknd w’imyaka 27 , ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe  [akunzwe mu ndirimbo yitwa secrets]  ndetse kumenyekana kwe  kwatijwe umurindi n’urukundo rwe na Selena Gomez, atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse izina rye rirenga amazi magari rigera ku Isi yose.

Kuri ubu bombi babana mu nzu imwe , babikoze bavuga ko ari uburyo bwo gukomeza gukorera hamwe no kwegerana kugira ngo imishinga bafite mu muziki bayiteze imbere ku buryo bwisumbuyeho uko bakoraga batabana.

Image result for selena and the weeknd kiss
Selena Gomez na The Weeknd bari mu munyenga w’urukundo

Image result for selena and the weeknd kiss

Friends , indirimbo nshya ya Justin Bieber yateje urujijo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger