AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone urembye cyane agiye kubagirwa hanze y’igihugu

Umuhanzi Jose Chameleone w’imyaka 42  ararembye cyane ,agiye kubagirwa hanze y’igihugu cya Uganda mu gihe alubumu ye  yo yegejwe inyuma.

Joseph Mayanja, wamamaye nka Jose Chameleone yari mu myiteguro yo kumurika alubumu ye tariki 09 Ukwakira 2021 gusa ibi byaje guhagarikwa n’uburwayi butamworoheye muri iyi minsi.

Amakuru atanngwa na zimwe mu nshuti zahafi nuko Jose Chameleone amaze kuremba cyane ku buryo kumuvura  bisaba kumwambutsa imipaka kujya kubagwa.

Gusa abatangaje amakuru  ntibigeze bashaka gutangaza  igihugu azajyanwamo  cyangwa itariki azagenderaho ibintu bikomeje guteza urujijo kubakunzi b’uyu muhanzi.

Hagati aho biravugwa ko urwagashya rumurembeje kubera inzoga nyinshi yanywaga buri gihe dore ko amaze kwitaba ibitaro inshuro zirenga 3 kuva mu kwezi kwa Kanama.

Jose Chameleone yiteguraga gusohora alubumu ye nubwo yari amaze igihe kinini adakora indirimbo gusa ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no muri Afurika muri rusange nubwo yari amaze iminsi anugwanugwa muri politike aho mu minsi havuzwe inkuru y’uburyo perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yamuhaye imodoka ihenze.

Jose chameleon yiteguraga gusohora alubumu ye gusa ibikorwa byayo byasubitswe kubera uburwayi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger