AmakuruPolitiki

Israel irigusuka umuriro kuri GAZA yagize icyo isaba DRCongo n’u Rwanda

Ambasaderi wa Israel muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye Congo n’u Rwanda kujya ku meza y’ibiganiro bikarangiza intambara.

Shimon Solomon uhagarariye igihugu cya Israel yabivuze amaze kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Congo, Jean-Pierre Bemba.

Yagize ati “Tugomba gukemura ikibazo mu nzira y’ibiganiro, nta maraso amenetse, nta ntambara.”

Ubufaransa nab wo bwatangaje ko buhangayikishijwe no kubura kw’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo, FARDC n’abazishyigikiye.

Aba bategetsi baravuga ibi mu gihe imirwano ibica muri Teritwari ya Nyiragongo na Masisi. Imirwano iheruka yabereye i Kibumba, no mu nkngerero z’agace ka Sake.

Iyi mirwano imaze gutuma abaturage benshi bahunga ingo zabo, beneshi berekeje i Goma.

Umutwe wa M23 urwanira guha uburenganzira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ndetse ukavuga ko urwanya ingengabitekerero mbi y’urwango ku Batutsi, iyo ngengabitekerezo ikaba yrakwirakwijwe na FDLR.

Ku kibuga cy’imirwano inyeshyamba ziracyafite igice kinini zigenzura zambuye Leta. Ingabo za Leta na zo zikomeje gukoresha indege zitagira abapilote, kajugujugu n’indege z’intambara mu kurasa aho M23 igenzura.

Iyi mirwano ituma abaturage bapfa cyangwa bakagerwaho n’ingaruka z’intambara kuko ibera ahantu hatuwe.

Ntagikozwe mu maguru mashya iyi ntambara igiye kumara imyaka ibiri, izagwamo benshi kandi inagire ingaruka ku bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger