AmakuruPolitiki

Israel: Abakozi ba UN bagaragaye barigusambanira mu modoka irikugenda mu muhanda (Video)

Ku mbuga nkoranyambagq zitandukanye by’umwihariko Twitter, hakomeje gucicikana amashusho y’Abakozi b’umuryango w’Abibumbye (UN) bagaragaye barigusambanira mu nodoka iri kugenda mu mu-handa.

Aya mashusho bafashwe yafatiwe hagati mu murwa mukuru wa Israel ,Tel Aviv.

Muri aya mashusho y’amasegonda 18 yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wicaye mu mwanya w’inyuma mu modoka acigatiye umukobwa ugenda yinyeganyeza mu maguru ye bigaragarira amaso ko arimo kuryoherwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric yabwiye Dail Mail dekesha iyi nkuru ko nabo batunguwe no kubona ayo mahano yakozwe n’abakozi babo mu modoka iriho ibirango by’Umuryango w’Abibumbye.

Dujarric yakomeje avuga ko aba bakozi koko ari ab’umuryango w’abibumbye rikora mu rwego rw’Ubugenzuzi (United Nations Truce Supervision Organization (UNTSO), rikaba rifite icyicaro i Yeluzalemu muri Israel.

Dujarric yavuze ko bashyizeho itsinda ryo guperereza ngo aba bakozi ba UN basambaniye mu kazi bamenyekane ndetse bahabwe ibihano bigendanye n’amategeko ndangamyitwarire agenga UN.

United Nations. https://t.co/rdZCwYKZpT

Twitter
WhatsApp
FbMessenger