Amakuru

Ishuri rya Unique Academy ry’i Muhanga ryakomorewe nyuma y’ibyumweru bibiri rifunze

Ishuri yr’imyuga n’ubumenyingiro rya Unique Academy ry’i Muhanga ryakomorewe nyuma y’ibyumweru bibiri ritakira abanyeshuri kubera ko ryari ryarafunzwe na Minisiteri y’uburezi.

Ishuri Unique Academy ryafunzwe mu ntangiriro za Gashyantare 2018 nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yahagiriye areba imiterere yaryo maze agasanga hari ibyo ritujuje.

Unique Academy yari yabujijwe gukora mu gihe hari hakomeje ubugenzuzi bwo kureba niba ikwiye guhabwa ibyangombwa byuzuye. Ikimara guhagarikwa abanyeshuri basabwe gushaka aho bakomereza amasomo.

Nyuma y’igenzura ryakozwe, iri shuri ryemerewe gukomeza gutanga amasomo nyuma yo gusanga ibyo ryasabwaga birimo kubaka igikoni kirimo amakaro, inzu y’abahungu yo kuryamamo, no kongera mudasobwa mu cyumba cy’ikoranabuhanga byarashyizwe mu bikorwa nk’uko bigaragara mu ibaruwa iriha uburenganzira yasinywe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, mu kiganiro yagiranye n’ababyeyi n’abarezi mu Karere ka Kamonyi, ku wa 16 Gashyantare 2018 yavuze ko ishuri ryari ryahagarikiwe amasomo ngo rikosore ibitaragendaga hagamijwe gushakira abana uburezi bufite ireme.

Abanyeshuri biga muri Unique Academy TVET bishimiye ko ishuri ryakomorewe bakaba bemerewe gukomeza amasomo yabo.

Abanyeshuri bari mu cyumba cy’ikoranabuhanga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger