AmakuruImyidagaduroUmuziki

Ishuri rya muzika ryo ku Nyundo rigiye kongerwamo ikindi cyiciro

Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo ubu riherereye i Muhanga ahahoze ishuri nderabarezi rya Kavumu ryari risanzwe rifite amasomo mu gihe cy’imyaka itatu rigiye kongerwamo amasomo y’icyiciro cya Kaminuza, aho abarirangijemo bashobora kurikomerezamo Kaminuza.

Ibi byagarutsweho mu gihe iri shuri rimaze kurangizamo umubare ufatika w’abanyeshuri baryizemo bashobora gukomerezamo kongera ubumenyi bwabo muri Kaminuza.

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko bazajya biga imyaka itatu bagahabwa impamyabushobozi, ariko bishoboka ko bakongeraho indi myaka ibiri yo ku rwego rwa Kaminuza bagasohoka bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Umwarimu muri iri shuri, Pastor Aimable Nsabayesu, yavuze ko impamvu yatumye iyi kaminuza idatangira ari abamaze kurangiza muri iri shuri bari bakiri bake, ku buryo iyo itangizwa nta banyeshuri bahagije bari kuyigana.

Ati “Ntabwo twari guhita dushyiraho kaminuza hariho abana 30 barangije, ubu bamaze kugera kuri 75.”

“Ntabwo wafungura ngo uhite ushyiramo abana 10, ubu hari abagiye gusohoka ku buryo tuzahita twizera ko hamaze kugwira umubare w’abanyeshuri baza bagatangira kaminuza.”

Pastor Nsabayesu avuga ko bagiye gutangira gutegura integanyanyigisho ya Kaminuza kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), cyababwiye ko amafaranga yabyo yabonetse.

Ati “Ubu tugiye gutegura integanyanyigisho kuko batubwiye ko amafaranga yabyo yabonetse ku buryo ari cyo cyiciro tugiye kujyaho.”

Ku ruhande rw’abahanzi basanzwe baramenyekanye mu muziki ariko batarigeze biga muzika, nabo batekerejweho ndetse hanatangwa igisubizo cy’uko bashobora gufashwa.

Nsabayesu yavuze ko hagiye gushyirwaho amasomo y’igihe gito yahariwe abahanzi basanzwe bari muri muzika n’abandi babyifuza usanga batabona umwanya wo kujya kwicara mu ishuri igihe cyose nk’abanyeshuri.

Asobanura ko aba batabona umwanya munini bazashyirirwaho gahunda yo mu mpera z’icyumweru (Weekend) cyangwa gahunda ya nijoro.

Ubusanzwe buri mwaka w’amashuri habaho kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa impano zitandukanye, abatsinze muri ibyo byiciro bakagenda bahura n’abandi kugeza hatoranyijwe abagomba kwiga muri iri shuri ritangiye kuba ubukombe mu Rwanda no hanze.

Kuryigamo bisaba nibura kuba warasoje amashuri atatu cy’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Buri munyeshuri yishyura 120 000 Frw buri gihembwe yiyongeraho ayo kugura imyenda n’ibikoresho by’ishuri, iyo ari mu bihe by’itangira ry’amashuri.

Iri shuri ryatangiye mu 2014, muri gahunda ya Leta yo gutangiza ishuri ry’Ubumenyingiro ry’ibijyanye na muzika. Ryatangiye rikorera muri Ecole d’Art de Nyundo kugeza muri Mutarama 2018, ubwo ryimurirwaga mu Karere ka Muhanga.

Pastor Nsabayesu avuga ko bagiye gutangira gutegura integanyanyigisho ya Kaminuza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger