AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Inkuru nziza kuri Rayon Sports: Eric Rutanga yemerewe gukina umukino wa Enyimba FC

Rutanga Eric uri mu bakinnyi bahagurukanye na Rayon Sports yerekeje muri Nigeria, yemerewe gukina umukino ikipe ye ya Rayon Sports izahuriramo na Enyimba FC kuri iki cyumweru.

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yajyanye uyu musore muri Nigeria, ntiyatekerezaga ko ishobora kumukinisha kuko hari hategerejwe itangazo rya CAF rimenyesha amakipe ya Enyimba FC na Rayon Sports abakinnyi batemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo.

Mu itangazo rigenewe aya makipe yombi mu kanya kashize, ryerekana ko Mukunzi Yannick wa Rayon Sports ari wenyine utemerewe kugaragara muri uyu mukino.

Ibi bivuze y’uko n’ubwo Rutanga yabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza wabereye i Kigali, itangazo rya CAF rimuha uburenganzira bwo gukina uyu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bityo umukino wo ku cyumweru akaba ari wo ugomba kwerekana ugomba kugera muri 1/2 cy’irangiza hagati ya Rayon Sports na Enyimba FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger