Amakuru ashushyeImikino

Inkuru nziza kuri Rayon Sports: Enyimba FC yamaze gutandukana n’uwari kizigenza wayo

Ikipe ya Enyimba FC igomba gucakirana na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza muri Total CAF Confederations Cup, yamaze gutandukana na Mfon Udoh wari usanzwe ari kapiteni wayo ndetse n’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bayo.

Ikipe ya Enyimba FC igomba kugera i Kigali kuri uyu wa gatanu, izacakirana na Rayon Sports kuri iki cyumweru mu mukino ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ScoreNigeria.com, atubwira ko uyu musore usanzwe akina nka rutahizamu yamaze gutandukana n’ikipe ye, ndetse ko atazanagaragara mu mukino ikipe ye izahuriramo na Rayon Sports kuri iki cyumweru.

Ni nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka 5 yari afitanye n’iyi kipe ifite ibikombe 7 bya shampiyona ya Nigeria.

Aganira n’iki kinyamakuru yagize ati”Amasezerano yanjye na Enyimba yarangiranye n’umwaka w’imikino ubwo Lobi Stars yegukanaga igikombe cya shampiyona.”

“Ubu ndi umukinnyi udafite ikipe kandi natangiye kwakira ubusabe bw’amakipe atandukanye. Magingo aya nkeneye kwerekeza ahandi hantu hashya.”

Yakomeje avuga ko byari byiza kugumana na Enyimba FC mu gihe cy’imyaka 5, aho banasangiye ibihe bitandukanye byaba ibyiza ndetse n’ibibi.

Ibyo kuba uyu mukinnyi ashobora kuba yagiye burundu ikipe ya Enyimba ntibikozwa, kuko ivuga ko akiri umukinnyi wayo. Mu ibaruwa iyi kipe yashyize ahagaragara ivuga ko yandikiye uyu musore, ni uko yabaye imuhagaritse cyo kimwe n’abandi bakinnyi kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi atandukanye na Enyimba nyuma yo guca uduhigo dutandukanye aho muri 2014 yaciye agahigo ko gutsinda ibitego 23 muri shampiyona, mu gihe muri 2016 yabaye uwatsinze ibitego byinshi muri CAF champions league aho yatsinze ibitego 9.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger