AmakuruAmakuru ashushye

Inkundura yo kwegura ku bayobozi b’uturere yakomereje i Ngoma na Bugesera

Inkundura yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi b’uturere n’ababungirije yageze mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma na Bugesera.

Kuri ubu umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, yanditse ibaruwa asaba kwegura.

Mu ibaruwa yanditse asaba kwegura ku mirimo ye yanditse agira ati “Nejejwe no kubandikira ngira ngo munyemerere mpagarike kuba umujyanama w’Umurenge wa Rukira, no guhagarika inshingano nari naratorewe n’inama Njyanama zo kuba umuyobozi wungirije shinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma.”

Biteganyijwe ko inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma izaterana kuwa Gatanu ikemeza ubwegure bwa Rwiririza Jean Marie Vianney, uretse kuba ni umuyobozi w’Akarere wungirije yari anasanzwe ari na Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.

Mu Karere ka Bugesera naho uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Karere Hakizimana Elie nawe yandikiye njyanama yaka karere ayisaba kwegura kuri uyu mwanya yaramazeho igihe kigera ku myaka 3.

Mu ibaruwa we yanditse asaba kwegura ku nshingano yari yarahawe yanditse agira ati ” Nyuma yo gusesengura no gusanga hakenewe ikibatsi mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Bugesera no gusanga ntagifite imbaraga zikwiriye ngo rigerweho mu buryo bwihuse, mbandikiye nsaba ko mwanyemerera guhagarika akazi kuri uyu mwanya.”

Visi Meya wa Ngoma na Gitifu w’Akarere ka Bugesera beguye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger