Imyidagaduro

Indwara ziravuza ubuhuha mu bahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star

Kugeza ubu irushanwa riruta ayandi mu Rwanda Primus Guma Guma Super Star ryaratangiye , abahanzi bari gukora ibitaramo bizenguruka i gihugu mu rwego rwo guhatana ngo hazaboneke uwahize abandi maze yegukane igikombe mu gitaramo kizabera i Kigali.

Abahanzi icumi bari muri iri rushanwa rero bakomeje kwibasirwa n’uburwayi, kuri ubu nyuma ya Uncle Austine na Young Grace bakoze igitaramo barwaye , Bahati wo mu itsinda rya Just Family nawe ari mu bitaro kubera ikibazo cy’umutima.

Just Family mu gitaramo niyo yaririmbye bwa mbere , ibintu abahanzi bari muri Guma Guma bita ko ari ukurwana n’Isi kuko biba bitoroshye kugirango ushyushye abafana ako kanya.

Mu ijoro ryo ku cyumweru umuhanzi Bahati ubarizwa muri Just Family yahise afatwa n’uburwayi butunguranye ajyanwa kwa muganga byihuse banamuha ibitaro. Nyuma y’ibizamini abaganga bakoze, basanze uyu musore yaragize ikibazo cy’ umutima , Bahati avuga ko asanzwe agira iki kibazo

Mu Kiganiro gito yagiranye na Teradignews yagize ati “ Nsanzwe ngira ikibazo cy’umutima ari nacyo nahuye nacyo mu ijoro ryatambutse, aho nivurije bahise bampa ibitaro kugirango nitabweho neza n’abaganga ariko ubu ndimo koroherwa.”

Kuri Young Grace, uyu muhanzikazi yakoze igitaramo arwaye ibicurane ndetse na Infection yo mu mara, ibi bikaba byaragize ingaruka zitari nziza ku miririmbire ye. Young Grace yari ahuje ikibazo na Uncle Austin watangaje ko yitabiriye iki gitaramo avuye mu bitaro cyane ko yari yabirayemo kubera ikibazo cya Malariya n’ibicurane.

Ibitaramo bya Guma Guma bizakomereza mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane.

Bahati wo mu itsinda rya Just Family ari mu bitaro ariko ngo ari koroherwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger