AmakuruImyidagaduro

Indirmbo ya The Ben na Tom Close yatangiye kugera kuruhando mpuzamahanga.

“Thank you” indirmo yabahanzi babiri babanyarwanda The Ben na Tom Close iriguca ibintu hirya no hino mu Rwanda ndetse ikaba yanagaragaye kuri televiziyo mpuza mahanga ya Trace .

Iyi ndirimbo yagaragaye kuri televisiyo mpuzamahanga ya Teace ikunze gucuranga indirimbo ziba zigezweho kandi zikunzwe muri Africa.

Iyi ndirmbo  ikozwe mu njyana yo muri Africa iri mundirimbo zikunzwe cyane hano mu Rwanda  kuberako aho umuntu anyuze hose yumva abacuranga cyangwa se abasubiramo indirimbo “Thank you”.

Nubwo ikunzwe nabantu batandukanye mu gihugu nabanzi bagenzi babo bakomeje kugenda bemezako iyi ndirimbo ari nziza bitewe nubutumwa buyirimo, ubutumwa buri muri iyi ndirimbo  bushingiye ku mashimwe y’Imana.

Kwikubitiro umuhanzi Amag The Black mu gitondo cyo kuwa 26 ukwakira yazindutse ashima aba basore ku kazi keza bakoze basohora iyi ndirimbo  aho yagize ati: ”Eyo eyo ni Amag The Black ubabwira dore Imana yafunguye amarido turi saa 6:00 icyo mbwira abahanzi nuko niba umuhanzi akoze indirimbo nziza ikakunyura  ,tujye twemera ntitugapfane ibintu mu mutwe , niyo mpamvu ubona hazamo amashyari. Tom Close na The Ben mwarakoze (coup de chapon) kabisa mwakoze akagoma keza.

Indirimbo ya The Ben na Tom Close “Thank you” yacuranzwe kuri Trace yakozwe muburyo bwamajwi na MadeBeat, amashusho yayo atunganwa na Meddy Saley, nyuma yiminsi 6 gusa ishyizwe kuri youtube imaze kurebwa nabantu barenga 4010.

Thank you yacurangwaga kuri Trace

 

 

The Ben yigeze no gusura aho Trace ikorera muri Africa Yepfo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger